Ibikorwa by'umuziki bisigaye byararenze kuba ibyo kwidagadura no kwinezeza bihinduka umwuga utunze abantu ndetse abawukora bahindutse Aba-Miliyarideri kuko batunze za Miliyari ku Makonti yabo. Umuziki wa Afurika muri ibi bihe ukomeje kugenda ukundwa cyane abanyamuziki bo muri Nigeria bakomeje kwereka isi ko bakataje haba mu bitaramo batymirwamo nk'icyo Burna Boy aheruka gukorera muri Turkey ubwo hakinwaga umukino wa nyuma wa UEFA Champions League ya 2023, icyo gihe uwo muhanzi yeretswe urukundo rudasanzwe ndetse nawe ahasaruea amafaranga mesnhi aho bivugwa ko yahawe Miliyoni 2 z'Amadorali ya A

Ibikorwa by'umuziki bisigaye byararenze kuba ibyo kwidagadura no kwinezeza bihinduka umwuga utunze abantu ndetse abawukora bahindutse Aba-Miliyarideri kuko batunze za Miliyari ku Makonti yabo.

Umuziki wa Afurika muri ibi bihe ukomeje kugenda ukundwa cyane abanyamuziki bo muri Nigeria bakomeje kwereka isi ko bakataje haba mu bitaramo batymirwamo nk'icyo Burna Boy aheruka gukorera muri Turkey ubwo hakinwaga umukino wa nyuma wa UEFA Champions League ya 2023, icyo gihe uwo muhanzi yeretswe urukundo rudasanzwe ndetse nawe ahasaruea amafaranga mesnhi aho bivugwa ko yahawe Miliyoni 2 z'Amadorali ya Amerika mu minota 6 yaririmbye gusa. Siwe gusa kuko na Mugenzi we Wizkid aherutse gukorera igitaramo i London kikitabirwa n'abarenga ibihumbi 60.

Kubera ubwamamare bwa'aba bahanzi ni nabyo bituma bahembwa amafaranga menshi iyo batumiwe kuririmba mu gitaramo ahantu runaka.

Muri iyi nkuru tugiye kugaruka ku bahanzi 5 bahembwa amafaranga menshi iyo baririmbye mu gitaramo kimwe:

5.Tiwa Savage

Tiwatope Omolara Savage wamamaye nka Tiwa Savage mu muziki Nyafurika, uyu mugore w'imyaka 43 y'amavuko akorera umuziki we muri Nigeria akaririmbwa ijyanaa zirimo Afrobeats, R&B, afropop, pop na hip-hop. Amakuru avuga ko iyo yatumiwe mu gitaramo ahabwa amafaranga ari hagati y'ibihumbi ijana na mirongo itanu na Magana atatu mu Madorali ya Leta zunze Ubumwe za Amerika($150k - $300k).

4. Rema

Divine Ikubor wamamaye nka Rema mu muziki, uyu musore w'imyaka 23 y'amavuko wamenyekanye mu muziki muri 2019, kugeza ubu iyo yatumiwe mu gitaramo ahabwa amafaranga ari hagati y'ibihumbi Magana abiri na Magana atatu mirongo itanu mu madorali ya Amerika.

3.Wizkid

Ayodeji Ibrahim Balogun w'imyaka 33 y'amavuko azwi ku izina rya Wizkid mu muziki, Wizkid uririmba ijyana ya Afrobeats ngo iyo yatumiwe mu gitaramo ahembwa angana n'Ibihumbi magana ane kugeza kuri buhumbi magana atandatu mu madorali ya Amerika.

2. Davido:

David Adedeji Adeleke uzwi nka Davido mu ruganda rw'umuziki, uyu mugabo uherutse mu Rwanda mu bitaramo bya 'Giants of Africa' ngo iyo yatumiwe mu bitaramo nta tinya guca ari hagati y'ibihumbi Magana Atanu na Magana inani by'amadorali ya Amerika.

1. Burna Boy

Damini Ebunoluwa Ogulu cyangwa se Burnaboy uyu mugabo wavutse mu 1991, ni umuririmbyi wo muri Nigeria akaba Kimenyabose muri Afurika no ku Isi. Burnaboy uherutse kugura impeta y'arenga Miliyari 2 mu mafaranga y'u Rwanda. Uyu muhanzi iyo yatumiwe mu gitaramo ashobora guhembwa agera muri Miliyoni umwe mu madorali ya Leta zunze Ubumwe za Amerika.

A little more informed. A little more connected.