Abantu 384 barimo ba mukerarugendo n’abandi bagenzi baburiwe irengero nyuma y’umwuzure ukomeye wibasiye agace gaherereye ku mupaka wa Nepal na Tibet. Muri abo baburiwe irengero harimo abanyamahanga 291 n’abaturage ba Nepal 93. Ikigo cy’igihugu cya Nepal gishinzwe ubukerarugendo cyatangaje ko mu banyamahanga baburiwe irengero harimo Abahinde 105, Abongereza 12, Abanya-Malaysia 17, Abanyafurika y’Epfo bane, Abanyamerika batatu, Umunya-Australia umwe n’Umunya-Netherlands umwe. Hari n’abandi bantu 111 bataramenyekana ubwenegihugu bwabo. Nibura abantu 17 bamaze kumenyekana ko bapfuye, mu gihe ibi
Abantu 384 barimo ba mukerarugendo n’abandi bagenzi baburiwe irengero nyuma y’umwuzure ukomeye wibasiye agace gaherereye ku mupaka wa Nepal na Tibet. Muri abo baburiwe irengero harimo abanyamahanga 291 n’abaturage ba Nepal 93. Ikigo cy’igihugu cya Nepal gishinzwe ubukerarugendo cyatangaje ko mu banyamahanga baburiwe irengero harimo Abahinde 105, Abongereza 12, Abanya-Malaysia 17, Abanyafurika y’Epfo bane, Abanyamerika batatu, Umunya-Australia umwe n’Umunya-Netherlands umwe. Hari n’abandi bantu 111 bataramenyekana ubwenegihugu bwabo. Nibura abantu 17 bamaze kumenyekana ko bapfuye, mu gihe ibikorwa byo gushakisha ababuze bikomeje. Umwuzure wibasiye cyane uturere twa Rasuwa na Nuwakot, mu majyaruguru ya Kathmandu, usiga amazu menshi yarengewe n’amazi y’ibyondo ndetse n’imihanda n’ibiraro byangiritse. Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Nepal, Shishir Khanal, yavuze ko amakuru y’ibanze agaragaza ko umutingito wabaye ahagana saa 08:37 ku isaha yaho ushobora kuba warateje urubura runini rwamanutse ku misozi, rukurikirwa n’umwuzure ukomeye. Yavuze ko ayo makuru akiri kugenzurwa n’inzego zibishinzwe. Inzego za Nepal zatangaje ko abapolisi 26, abapolisi 9 bo mu mutwe wihariye ndetse n’abasirikare 44 na bo baburiwe irengero. Ibikorwa byo gutabara biragorana kubera ko imihanda yangiritse, itumanaho rikagenda nabi ndetse n’umuyaga ukomeye utuma kajugujugu zitagera ku bice byibasiwe. Amashusho yaturutse muri Nepal agaragaza amazu yarengewe n’amazi y’ibyondo, imihanda yuzuye amazi ndetse n’ibikoresho bitandukanye byatwarwe n’umwuzure. Abayobozi bakomeje gushakisha ababuze no gusuzuma umutekano w’abagenzi bari muri ako gace.





Comments
No comments yet. Be the first to share a thought.