Abanyamakuru bakorera Politico, CNN na MS NOW babujijwe kwinjira muri White House nyuma y’uko Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, atangaje ko ibyo bitangazamakuru bitazongera kwemererwa kuhagera. Ku wa Gatandatu mu gitondo, umunyamakuru wa MS NOW hamwe n’umufotozi bashatse kwinjira mu kibuga cya White House, ariko amakarita yabo yo kwinjiramo ntiyasomye. Umupolisi wari uhari yahise ayabambura, nk’uko MS NOW yabitangaje. CNN na Politico na byo byatangaje ko abanyamakuru babo babujijwe kwinjira muri White House ndetse amakarita yabo yo kwinjiramo akamburwa. Ku wa Gatanu, T

Abanyamakuru bakorera Politico, CNN na MS NOW babujijwe kwinjira muri White House nyuma y’uko Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, atangaje ko ibyo bitangazamakuru bitazongera kwemererwa kuhagera. Ku wa Gatandatu mu gitondo, umunyamakuru wa MS NOW hamwe n’umufotozi bashatse kwinjira mu kibuga cya White House, ariko amakarita yabo yo kwinjiramo ntiyasomye. Umupolisi wari uhari yahise ayabambura, nk’uko MS NOW yabitangaje. CNN na Politico na byo byatangaje ko abanyamakuru babo babujijwe kwinjira muri White House ndetse amakarita yabo yo kwinjiramo akamburwa. Ku wa Gatanu, Trump yatangaje ko CNN, MS NOW na Politico bitazongera kwemererwa gukorera muri White House, abishinja gutangaza ibyo yise “amakuru y’ibinyoma” no kwandika ibintu atavugaho rumwe n’ubuyobozi bwe. Amashyirahamwe aharanira ubwisanzure bw’itangazamakuru yavuze ko icyo cyemezo gishobora kunyuranya n’Itegeko Nshinga rya Amerika, cyane cyane First Amendment, irengera ubwisanzure bwo kuvuga no gutangaza amakuru. Umunyamakuru wa MS NOW, Akayla Gardner, yavuze ko umupolisi yamusabye gutanga ikarita ye yo kwinjira, amubwira ko yari yamaze kuyihagarika. Gardner yavuze ko yamubajije impamvu atashoboraga kwinjira, maze uwo mupolisi amusubiza ko icyo cyemezo “kirenze ububasha bwe.” Gardner yongeyeho ko nubwo ikarita ye n’iy’umukozi bakoranaga zari zahagaritswe, undi mukozi wa MS NOW yashoboye gukoresha iye akinjira muri White House, ariko nta bisobanuro yahawe ku mpamvu ikarita ye yari igikora. Umunyamakuru wa CNN, Betsy Klein, na we yavuze ko umukozi w’Urwego rushinzwe umutekano w’abayobozi bakuru ba Amerika, Secret Service, yamubwiye ko ikarita ye yari yamaze guhagarikwa. Nyuma yaho ku wa Gatandatu mu gitondo, Politico yatangaje ko umunyamakuru wayo, Cheyenne Haslett, na we yanze kwemererwa kwinjira kandi ko Secret Service yamwambuye uruhushya rwo kwinjira. Ibitangazamakuru byose uko ari bitatu byamaganye iki cyemezo, bivuga ko Trump yaba abangamiye uburenganzira bwabo bwo gutangaza amakuru no kuvuga ibitekerezo, burinzwe n’Itegeko Nshinga rya Amerika. MS NOW yavuze ko White House ari iy’Abanyamerika, kandi ko ibyemezo bifatirwa muri White House bishyirwa mu bikorwa hakoreshejwe amafaranga atangwa n’abaturage binyuze mu misoro. Iki kinyamakuru cyavuze kandi ko kizakoresha inzira zose zikenewe mu kurengera uburenganzira bwacyo burinzwe na First Amendment ndetse n’uruhare rw’itangazamakuru ryigenga muri demokarasi. Umwanditsi mukuru wa Politico, Jonathan Greenberger, na we yavuze ko ikinyamakuru gihagaze ku ruhande rw’abanyamakuru bacyo kandi ko kizaharanira cyane uburenganzira bwabo burinzwe na First Amendment. CNN na yo yavuze ko, hakurikijwe Itegeko Nshinga rya Amerika, ifite uburenganzira bwo gukora ubunyamakuru bwayo nta kubangamirwa cyangwa kwivanga kwa Leta, kandi ko yabonaga iki cyemezo nk’igikorwa cyabangamira ubwo burenganzira. Mu itangazo rye, Trump ntiyagaragaje inkuru cyangwa raporo runaka y’ibi bitangazamakuru byatumye afata iki cyemezo. Nyuma yavuze ko ari inkuru nyinshi zagiye zitangazwa muri iyi myaka ishize. Trump kandi yavuze ko hari ibindi bitangazamakuru bishobora gukurikira. Ubwo yabazwaga ibyo yashakaga kuvuga, yavuze amazina ya The New York Times na The Washington Post, avuga ko na byo abona nk’ibitangaza “amakuru y’ibinyoma.” Amashyirahamwe menshi aharanira ubwisanzure bw’itangazamakuru yamaganye icyo cyemezo, avuga ko gishobora kuba kinyuranyije n’amategeko n’Itegeko Nshinga. Reporters Committee for Freedom of the Press, umuryango utanga ubufasha mu by’amategeko ku bitangazamakuru, wavuze ko uteganya ko inkiko zishobora gutesha agaciro icyo cyemezo, kubera impungenge zijyanye na First Amendment. Bruce Brown, uyobora uwo muryango, yavuze ko iyo White House imaze kwemerera abanyamakuru bamwe kuyinjiramo, hakwiye kubaho impamvu zemewe n’amategeko zo kubuza abandi kwinjiramo, aho kubabaza cyangwa kubahagarika kubera uburyo batangazamo amakuru. Iki cyemezo ni kimwe mu bikorwa bitandukanye by’ubuyobozi bwa Trump byagiye bitera impaka ku bijyanye n’imikoranire hagati ya White House n’ibitangazamakuru Trump anenga. Muri ibyo harimo n’ibirego by’amategeko byagiye biregwa ibitangazamakuru byo muri Amerika no mu mahanga, birimo The New York Times, The Wall Street Journal na BBC. Bimwe muri ibyo bibazo by’amategeko byarangijwe n’uko ibitangazamakuru byemeye kwishyura amafaranga menshi mu rwego rwo gukemura imanza, mu gihe urubanza Trump yareze BBC rwo rugikomeje.   Umwanditsi: Marie Florence NDAYISHIMIYE

A little more informed. A little more connected.