Abarezi bigisha mu mashuri ya Leta muri Libya bakomeje imyigaragambyo yo gusaba kunozwa imishahara n’imibereho y’akazi, aho imyigaragambyo yabereye i Tripoli ku nshuro ya gatatu y’icyumweru gikurikiranye. Abarezi bateraniye imbere y’ishuri riri mu murwa mukuru, bafite ibyapa bisaba kongererwa imishahara no guhabwa umushahara ungana n’uw’abandi bakozi ba Leta. Iyi myigaragambyo ikurikiye ifungwa ry’amashuri kandi iri gutuma amasomo ahagarara mu mashuri ya Leta, mu gihe hashize ibyumweru bike umwaka w’amashuri wa 2026–2027 utangiye. Abarezi basaba ko gahunda ihuriweho yo kugena imishahara isu

  Abarezi bigisha mu mashuri ya Leta muri Libya bakomeje imyigaragambyo yo gusaba kunozwa imishahara n’imibereho y’akazi, aho imyigaragambyo yabereye i Tripoli ku nshuro ya gatatu y’icyumweru gikurikiranye. Abarezi bateraniye imbere y’ishuri riri mu murwa mukuru, bafite ibyapa bisaba kongererwa imishahara no guhabwa umushahara ungana n’uw’abandi bakozi ba Leta. Iyi myigaragambyo ikurikiye ifungwa ry’amashuri kandi iri gutuma amasomo ahagarara mu mashuri ya Leta, mu gihe hashize ibyumweru bike umwaka w’amashuri wa 2026–2027 utangiye. Abarezi basaba ko gahunda ihuriweho yo kugena imishahara isubirwamo, bavuga ko ikwiye guteza imbere ubutabera mu mibereho y’abaturage no gutuma abakozi babona imibereho iboneye, cyane cyane muri iki gihe ibiciro bikomeje kuzamuka. Umuvugizi w’Ihuriro Rusange ry’Abarezi muri Libya, Achraf Abou Raoui, yavuze ko: “Icyo dusaba cyane nk’abarezi, ubu kikaba gisangiwe n’abandi bakozi bo mu nzego zitandukanye, ni uguhindura no kuvugurura gahunda ihuriweho yo kugena imishahara. Intego ni ugushyiraho ubutabera mu mibereho no gutuma abantu babaho neza mu gihe ibiciro bikomeje kuzamuka, hirindwa kongera imishahara mu buryo budateguwe neza. Ibi byafasha abakozi ba Leta ndetse n’ubukungu bw’igihugu muri rusange.”   Abarezi kandi barasaba ko bishyurwa amafaranga batabonye hakurikijwe Itegeko rya 4, amafaranga y’inyongera ku bigisha mu byumba by’amashuri, izindi nyungu zigenerwa abayobozi b’amashuri n’abakozi b’ubuyobozi, ubwishingizi bw’ubuzima ku barezi n’imiryango yabo, ndetse no kunoza imikorere n’imibereho y’abakozi bakora ku masezerano. Ihuriro Rusange ry’Abarezi rivuga ko amasezerano n’imihigo ya Leta bitagihagije. Achraf yagize ati: “Kuva ku gufunga amashuri kugeza ku myigaragambyo rusange, urugendo rw’abarezi rumaze kugera aho nta gusubira inyuma. Imihigo yonyine ntigi hagije. Umwuga wo kwigisha usigaye usaba ibikorwa bigaragara n’ingamba zifatika.”   Minisiteri y’Uburezi iri gukurikirana ingaruka iyi myigaragambyo iri kugira ku mashuri, mu gihe Minisitiri w’Uburezi yashimangiye ko hakwiye kurindwa uburenganzira bw’abanyeshuri no kuharanirako ko amasomo akomeza. Izi mpaka hagati y’abarezi na Leta zibaye kandi mu gihe Ihuriro Rusange ry’Abarezi ririmo gutora umuyobozi mushya. Ramadan Mohammed Ramadan Al-Maqtouf ni we watangajwe ko yatsinze ayo matora. Abarezi bo muri Libya bamaze ibyumweru bitatu mu myigaragambyo, basaba ko imishahara ivugururwa, bakishyurwa amafaranga baberewemo ndetse n’imibereho y’akazi ikanozwa. Iyi myigaragambyo yatangiye nyuma y’ifungwa ry’amashuri kandi iri kugira ingaruka ku masomo mu mashuri ya Leta.   Umwanditsi: Marie Florence NDAYISHIMIYE

A little more informed. A little more connected.