Umuherwe wo muri Nigeria, Aliko Dangote, yatangaje ko ari gufasha gutera inkunga umushinga w’umuyoboro mushya utwara ibikomoka kuri peteroli uhuza Ethiopia na Djibouti, ufite agaciro ka miliyoni 660 z’amadolari. Uyu mushinga uzaba ugizwe n’umuyoboro wa kilometero 120, uhuza icyambu cya Damerjog muri Djibouti n’ikigo gikwirakwizwamo ibikomoka kuri peteroli kiri Dewele, muri Ethiopia. Uzaba kandi ufite ubushobozi bwo kubika hafi ya miliyoni 400 za litiro z’ibikomoka kuri peteroli. Biteganyijwe ko uyu muyoboro uzatangira gukora mu gihe kitarenze amezi 18. Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Abiy
Umuherwe wo muri Nigeria, Aliko Dangote, yatangaje ko ari gufasha gutera inkunga umushinga w’umuyoboro mushya utwara ibikomoka kuri peteroli uhuza Ethiopia na Djibouti, ufite agaciro ka miliyoni 660 z’amadolari. Uyu mushinga uzaba ugizwe n’umuyoboro wa kilometero 120, uhuza icyambu cya Damerjog muri Djibouti n’ikigo gikwirakwizwamo ibikomoka kuri peteroli kiri Dewele, muri Ethiopia. Uzaba kandi ufite ubushobozi bwo kubika hafi ya miliyoni 400 za litiro z’ibikomoka kuri peteroli. Biteganyijwe ko uyu muyoboro uzatangira gukora mu gihe kitarenze amezi 18. Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Abiy Ahmed, yavuze ko uyu muyoboro uzagabanya igihe gikenerwa mu gutwara ibikomoka kuri peteroli bivuye ku cyambu cya Djibouti bigana mu murwa mukuru Addis Ababa, kikava ku minsi itanu kikagera ku munsi umwe. Mu cyiciro cya mbere, uyu muyoboro uzajya utwara ibikomoka kuri peteroli by’ingenzi, birimo lisansi ikoreshwa mu ndege, mazutu na essence. Mu muhango wo gutangiza ku mugaragaro ibikorwa byo kubaka uyu mushinga, Dangote, umwe mu bakire ba mbere muri Afurika, yavuze ko uyu mushinga uzafasha gukomeza umutekano w’ingufu muri Ethiopia ndetse ugatuma uburyo bwo kubona no gukwirakwiza ibikomoka kuri peteroli burushaho kwihanganira ibibazo bishobora kubugaragaramo. Ethiopia ni igihugu kidakora ku nyanja, bityo gishingira cyane ku cyambu cya Djibouti mu gutumiza ibicuruzwa bitandukanye, birimo ibikomoka kuri peteroli. Biteganyijwe ko ibikorwa remezo bishya bizagabanya umuvuduko uri kuri gahunda zisanzwe zo gutwara ibicuruzwa, cyane cyane izifasha inzego zirimo ubwikorezi, ubwikorezi bwo mu kirere, ubuhinzi n’ubwubatsi. Djibouti na yo biteganyijwe ko izungukira muri uyu mushinga binyuze mu kwiyongera kw’ibikorwa ku cyambu, guhanga imirimo mishya no kwiyongera kw’amafaranga yinjira mu isanduku ya Leta. Uyu mushinga uri mu gahunda nini ya Dangote yo kwagura ibikorwa bye mu bijyanye n’ibikorwa remezo n’inganda hirya no hino muri Afurika. Ikigo Dangote Cement gifite ubushobozi bwo gukora hafi ya miliyoni 55 z’amatoni ya sima ku mwaka. Mu gihe uruganda rwe rutunganya peteroli muri Nigeria ubu rufite ubushobozi bwo gutunganya barrels 700,000 za peteroli mbisi ku munsi, kandi hari gahunda yo kubwongera bukagera kuri miliyoni 1.4 za barrels ku munsi. Vuba aha, urwo ruganda rwashyize ku isoko imigabane isanzwe miliyari 4.1, ku isoko ry’imari n’imigabane rya Nigeria, mu rwego rwo gushaka hafi miliyari 1.63 z’amadolari. Muri Kenya, biteganyijwe ko ikigo cya Dangote kizatangira ibikorwa byo kubaka uruganda rushya rutunganya peteroli mbisi muri Lamu mu cyum Inkuru ya Africanews iheruka ivuga ku kwagura ibikorwa bya Dangote mu bijyanye n’ingufu muri Afurika igaragaza ko iri tsinda rishaka kwagura ibikorwa byaryo birimo inganda zitunganya peteroli, ibigega byo kubikamo ibikomoka kuri peteroli n’imiyoboro ibitwara mu bihugu bitandukanye bya Afurika . Umwanditsi : Marie Florence NDAYISHIMIYE





Comments
No comments yet. Be the first to share a thought.