Ku Isi abantu bagenda besa uduhigo dutandukanye bitewe n'ibyo bakora. Hari abesa agahigo bitewe nuko bakoze ibintu bikamenyakana cyane cyangwa se kuko nabo ubwabo baba basanzwe ari ibyamamare. Bamwe besa uduhigo ku Isi babanje gukora ibisa nko kwiyahura cyangwa gukora ibitinyitse nko kumara umwanya mu nini munsi y'amazi, kurira impinga y'umusozi ukagera kure n'ibindi... Ku isi hari abantu babiri bisangije agahigo ko kuba aribo bantu bamaze igihe kinini munsi y'amazi basomana nk'uko Guinness World Record yabyemeje. Guinesse World Record yemeje ko abantu bamaze igihe basomanira munsi y'amazi ari
Ku Isi abantu bagenda besa uduhigo dutandukanye bitewe n'ibyo bakora. Hari abesa agahigo bitewe nuko bakoze ibintu bikamenyakana cyane cyangwa se kuko nabo ubwabo baba basanzwe ari ibyamamare.
Bamwe besa uduhigo ku Isi babanje gukora ibisa nko kwiyahura cyangwa gukora ibitinyitse nko kumara umwanya mu nini munsi y'amazi, kurira impinga y'umusozi ukagera kure n'ibindi...
Ku isi hari abantu babiri bisangije agahigo ko kuba aribo bantu bamaze igihe kinini munsi y'amazi basomana nk'uko Guinness World Record yabyemeje.
Guinesse World Record yemeje ko abantu bamaze igihe basomanira munsi y'amazi ari abakundana babiri (Couple) , Beth Neale ukomoka muri Afurika y'Epfo na Miles Cloutier ukomoka muri Canada.
Iyi couple yamaze iminota 4 n'amasegonda 6 isomanira munsi y'amazi aherereye ahitwa Maldives muri Afurika y'Epfo ku itariki 14 Gashyantare 2023, ku munsi w'abakundana (St Valentin). Neale na Cloutier bakoze ibi bakuraho agahigo Kari kamaze imyaka 13 kuko Kari karashyizweho na couple y'Abatariyani ya Michele Fucarino na Elisa Lazzarini.

Beth Neale ukomoka muri Afurika y'Epfo na Miles Cloutier ukomoka muri Canada bamaze iminota 4 n'amasegonda 6 basomanira munsi y'amazi.





Comments
No comments yet. Be the first to share a thought.