Mu byumweru bibiri bishize, isi y'ubukungu n'ikoranabuhanga yari ihanze amaso umuherwe Elon Musk nyuma yo kuba umuntu wa mbere mu mateka ugeze ku mutungo urenga tiriyoni imwe y'amadolari ya Amerika. Iyi ntambwe yatewe ahanini n'izamuka rikomeye ry'agaciro ka sosiyete ya SpaceX nyuma yo kujya ku isoko ry'imari (IPO), ibintu byatumye umutungo wa Musk ubarirwa muri tiriyoni 1.1 z'amadolari. Icyakora, ibyo byishimo ntibyatinze. Mu minsi mike yakurikiyeho, imigabane ya SpaceX yatangiye kugabanuka ku buryo bugaragara nyuma yo kuzamuka cyane mu ntangiriro. Ku rwego rwo hejuru, umutungo wa Musk wari

Mu byumweru bibiri bishize, isi y'ubukungu n'ikoranabuhanga yari ihanze amaso umuherwe Elon Musk nyuma yo kuba umuntu wa mbere mu mateka ugeze ku mutungo urenga tiriyoni imwe y'amadolari ya Amerika. Iyi ntambwe yatewe ahanini n'izamuka rikomeye ry'agaciro ka sosiyete ya SpaceX nyuma yo kujya ku isoko ry'imari (IPO), ibintu byatumye umutungo wa Musk ubarirwa muri tiriyoni 1.1 z'amadolari. Icyakora, ibyo byishimo ntibyatinze. Mu minsi mike yakurikiyeho, imigabane ya SpaceX yatangiye kugabanuka ku buryo bugaragara nyuma yo kuzamuka cyane mu ntangiriro. Ku rwego rwo hejuru, umutungo wa Musk wari wageze hafi kuri tiriyoni 1.45 z'amadolari, ariko nyuma y'uko imigabane ya SpaceX imanutseho hafi 30%, umutungo we nawo wahise ugabanuka cyane. Abasesenguzi bavuga ko iri gabanuka ryatewe n'impungenge z'abashoramari ku gaciro nyakuri ka SpaceX nyuma y'izamuka ryihuse ryayo ku isoko. Hari kandi impungenge zijyanye n'ikiguzi kinini sosiyete ikomeje gukoresha mu mishinga y'ubwenge buhangano (AI), gahunda za Starship ndetse n'ibindi bikorwa byagutse by'ikoranabuhanga. Si SpaceX gusa yahuye n'ibibazo. N'imigabane ya Tesla, uruganda rwa Musk rukora imodoka z'amashanyarazi, yagabanutse muri iyo minsi, ibintu byarushijeho gukurura umutungo we hasi. Ibi byatumye abarura umutungo w'abaherwe ku isi bagaragaza ko Musk atakiri muri cya cyiciro cy'abafite tiriyoni imwe y'amadolari. Nubwo bimeze gutyo, Musk akomeje kuba umuntu wa mbere ukize kurusha abandi ku isi. Raporo zitandukanye zigaragaza ko umutungo we ukiri hagati ya miliyari 950 na 970 z'amadolari, umusigira intera nini cyane hagati ye n'umuntu wa kabiri ukize ku isi. Ibi byongeye kwerekana uburyo umutungo w'abaherwe b'isi ushingiye cyane ku gaciro k'imigabane yabo ku masoko y'imari. Mu gihe cy'iminsi mike gusa, Musk yabonye umutungo we uzamuka ukagera ku rwego rutigeze rubaho, hanyuma wongera kugabanuka ku kigero cyatunguye benshi. Nubwo yatakaje umwanya wo kuba "trillionaire", amateka yo kuba umuntu wa mbere wageze kuri uwo mutungo yo azakomeza kwibukwa mu isi y'ubucuruzi n'ikoranabuhanga.

A little more informed. A little more connected.