Ingabo za Ethiopia zarwanye mu ijoro ryo ku wa Kane kugira ngo zisubize inyuma igitero cyagabwe n’inyeshyamba zo mu mutwe wa Tigray mu gace ka Afar. Ibi byatangajwe ku wa Gatanu n’umukozi w’umuryango utabara imbabare, mu gihe hari amakuru avuga ko internet yahagaritswe mu majyaruguru y’igihugu. Inyeshyamba zo mu gace ka Tigray, gaherereye mu majyaruguru ya Ethiopia, zafashe ibibuga by’indege bimwe na bimwe byaho ndetse muri iki cyumweru zigaba ibitero mu turere duturanye twa Afar na Amhara. Izi nyeshyamba zivuga ko zongeye kujya mu “ntambara yuzuye” n’ubutegetsi bwa Leta nkuru. Abaturage baf

Ingabo za Ethiopia zarwanye mu ijoro ryo ku wa Kane kugira ngo zisubize inyuma igitero cyagabwe n’inyeshyamba zo mu mutwe wa Tigray mu gace ka Afar. Ibi byatangajwe ku wa Gatanu n’umukozi w’umuryango utabara imbabare, mu gihe hari amakuru avuga ko internet yahagaritswe mu majyaruguru y’igihugu. Inyeshyamba zo mu gace ka Tigray, gaherereye mu majyaruguru ya Ethiopia, zafashe ibibuga by’indege bimwe na bimwe byaho ndetse muri iki cyumweru zigaba ibitero mu turere duturanye twa Afar na Amhara. Izi nyeshyamba zivuga ko zongeye kujya mu “ntambara yuzuye” n’ubutegetsi bwa Leta nkuru. Abaturage bafite impungenge ko hashobora kongera kubaho ihagarikwa ry’itumanaho ndetse n’ifungwa ry’inzira zitangirwamo ibikoresho, nk’ibyabaye muri Tigray mu ntambara yabaye hagati ya 2020 na 2022, aho abantu bagera ku 600,000 bivugwa ko bahasize ubuzima. Umuryango ukurikirana imikorere ya internet, NetBlocks, wavuze ko habayeho “ihungabana ry’imikoreshereze ya internet mu majyaruguru ya Ethiopia”, rihura n’amakuru y’ihagarikwa ry’itumanaho muri Tigray. AFP yavuze ko ku wa Gatanu itashoboye kuvugana kuri telefoni n’abantu bari muri ako karere. Umukozi w’umuryango utabara imbabare ukorera muri Afar yavuze ko habaye “imirwano ikomeye mu ijoro” hafi y’umujyi wa Abala, uri mu misozi ku mupaka wa Tigray. Uwo mukozi yagize ati: “Ingabo za Leta nkuru zasubije inyuma inyeshyamba zari zigerageje kwinjira muri uyu mujyi,” anongeraho ko ingabo zakoresheje indege zitagira abapilote (drones). Ku wa Kane, imirwano ikomeye yanabereye mu gace ka North Wollo muri Amhara, harimo ahakikije Lalibela, ahantu ndangamurage ndangamuntu h’isi hazwi cyane kubera amatorero ya kera yubatswe mu rutare. Abasesenguzi bavuga ko Tigray People's Liberation Front (TPLF) ishobora kuba iri gusubiramo ingamba yakoresheje mu ntambara iheruka. Izo ngamba zirimo kwerekeza mu majyepfo inyura muri Amhara igana i Addis Ababa, umurwa mukuru wa Ethiopia. Bavuga kandi ko igitero muri Afar gishobora kuba kigamije guhagarika itangwa ry’ibikoresho bituruka muri Djibouti, igihugu gitanga hafi ya yose y’ibicuruzwa byinjira muri Ethiopia binyuze mu bucuruzi mpuzamahanga, harimo na lisansi. TPLF yashyizeho ubufatanye n’indi mitwe itandatu yitwaje intwaro ikorera mu bice bitandukanye by’igihugu, mu rwego rwo kugerageza gukuraho ubutegetsi bwa Minisitiri w’Intebe Abiy Ahmed. Edward Bach wo mu kigo ngishwanama Verisk Maplecroft yabwiye AFP ko ubwo bufatanye bushobora kuba bugamije gufata imijyi n’ahantu h’ingenzi hafite ibikorwa remezo bikomeye, kugira ngo bugabanye ubushobozi bwa Leta nkuru bwo kugeza ibikoresho ku ngabo zayo. Nubwo imirwano ikomeje, Leta ya Ethiopia ifite ubushobozi bukomeye bwa gisirikare, burimo ubwinshi bw’indege zitagira abapilote, ingabo zigera ku 500,000, ndetse n’inkunga ituruka mu bindi bihugu, cyane cyane United Arab Emirates (UAE). Uku kongera kubura kw’imirwano kwabaye mu gihe kitoroshye kuri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, kuko muri uku kwezi ari bwo zavanyeho ibihano zari zarafatiye Ethiopia na Eritrea kubera ihohoterwa ryabaye mu ntambara iheruka. Amerika yavuze ko “ibihe byihutirwa by’igihugu byarangiye”, ari yo mpamvu ibyo bihano byavanyweho. Ambasade ya Amerika muri Ethiopia na yo muri iki cyumweru yashyigikiye Leta ya Ethiopia, ivuga ko “yababajwe no kubona abayobozi ba TPLF batangiza igitero gikomeye.”   Umwanditsi : Marie Florence NDAYISHIMIYE

A little more informed. A little more connected.