Abahanzi b'ibyamamare Shakira, Madonna ndetse n’itsinda rya BTS bazaririmba ku mukino wanyuma w'igikombe cy'isi  cya 2026 muri “Halftime Show” Uyu mukino wa nyuma uteganyijwe tariki ya 19 Nyakanga 2026 kuri Stade ya MetLife i New Jersey muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Iki gitaramo cyatangajwe na Chris Martin wa Coldplay ari nawe wagize uruhare mu gutoranya abahanzi bazatarama. Kizaba kigamije no gukusanya inkunga yo guteza imbere uburezi n’umupira w’amaguru ku bana binyuze muri gahunda ya FIFA Global Citizen Education Fund. Shakira wamamaye cyane mu ndirimbo zirimo Waka Waka , Hips Don’t Li

Abahanzi b'ibyamamare Shakira, Madonna ndetse n’itsinda rya BTS bazaririmba ku mukino wanyuma w'igikombe cy'isi  cya 2026 muri “Halftime Show”

Uyu mukino wa nyuma uteganyijwe tariki ya 19 Nyakanga 2026 kuri Stade ya MetLife i New Jersey muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Iki gitaramo cyatangajwe na Chris Martin wa Coldplay ari nawe wagize uruhare mu gutoranya abahanzi bazatarama. Kizaba kigamije no gukusanya inkunga yo guteza imbere uburezi n’umupira w’amaguru ku bana binyuze muri gahunda ya FIFA Global Citizen Education Fund.

Shakira wamamaye cyane mu ndirimbo zirimo Waka Waka, Hips Don’t Lie, Whenever, Wherever ndetse na La Tortura, azongera kugaragara mu bikorwa by’Igikombe cy’Isi nyuma yo gusohora “Dai Dai” yakoranye na Burna Boy nk’indirimbo y’Igikombe cy’Isi cya 2026.

Madonna, umwe mu bahanzi b’ibihe byose bakomeye mu muziki wa Pop, azatarama ari kumwe n’aba bahanzi nyuma yo kumenyekana cyane mu ndirimbo nka Like a Prayer, Vogue, Material Girl, Hung Up ndetse na Frozen. Uyu muhanzikazi kandi ari kwitegura gusohora album nshya yise Confessions II.

Itsinda rya BTS ryo muri Koreya y’Epfo na ryo rizitabira iki gitaramo nyuma yo kugaruka mu muziki muri uyu mwaka. BTS imaze kwamamara ku isi yose binyuze mu ndirimbo zirimo Dynamite, Butter, Permission to Dance, Boy With Luv ndetse na Fake Love.

FIFA kandi yatangaje abandi bahanzi bazaririmba mu birori byo gufungura Igikombe cy’Isi mu bihugu bitandukanye.

Muri Amerika, Katy Perry wamamaye mu ndirimbo nka Roar na Firework, Future, Anitta, Lisa, Rema na Tyla bazaririmba ku mukino wo gufungura uzahuza Amerika na Paraguay.

Mu gihe muri Mexique, J Balvin, Maná, Tyla na Alejandro Fernández bazasusurutsa abafana mbere y’umukino uzafungura iri rushanwa.

GUkoresha aba bahanzi bakomeye byatumye benshi batangira kuvuga ko Igikombe cy’Isi cya 2026 gishobora kuzaba kimwe mu birori bikomeye by’imyidagaduro n’umupira w’amaguru isi izaba ibonye.

A little more informed. A little more connected.