Abaturage ba Guinea-Bissau bitegura gutora kuri iki Cyumweru, tariki ya 30 Kanama 2026, muri referendum izagena niba igihugu cyakwemeza Itegeko Nshinga rishya ryongera cyane ububasha bwa Perezida. Iyi referendum ibaye nyuma y’amezi icyenda ingabo zigaruriye ubutegetsi, zigashyiraho General Horta Inta-A Na Man nk’Umukuru w’Igihugu w’inzibacyuho. Ni na mbere gato y’amatora ya Perezida n’ay’Abadepite ateganyijwe ku wa 6 Ukuboza 2026. Abashyigikiye impinduka bavuga ko Itegeko Nshinga rishya ryafasha gukemura amakimbirane amaze igihe hagati y’inzego z’ubutegetsi, cyane cyane Perezida, Minisitiri

Abaturage ba Guinea-Bissau bitegura gutora kuri iki Cyumweru, tariki ya 30 Kanama 2026, muri referendum izagena niba igihugu cyakwemeza Itegeko Nshinga rishya ryongera cyane ububasha bwa Perezida. Iyi referendum ibaye nyuma y’amezi icyenda ingabo zigaruriye ubutegetsi, zigashyiraho General Horta Inta-A Na Man nk’Umukuru w’Igihugu w’inzibacyuho. Ni na mbere gato y’amatora ya Perezida n’ay’Abadepite ateganyijwe ku wa 6 Ukuboza 2026. Abashyigikiye impinduka bavuga ko Itegeko Nshinga rishya ryafasha gukemura amakimbirane amaze igihe hagati y’inzego z’ubutegetsi, cyane cyane Perezida, Minisitiri w’Intebe n’Inteko Ishinga Amategeko. Bavuga ko guha Perezida ububasha busobanutse byatuma ubuyobozi bukora neza kandi bugafata ibyemezo mu buryo bwihuse. Ariko abatavuga rumwe na zo bafite impungenge ko izo mpinduka zishobora gutuma ububasha bwinshi bwibanda ku mwanya wa Perezida, bigaca intege Inteko Ishinga Amategeko ndetse n’izindi nzego zigomba kugenzura ubutegetsi. Itegeko Nshinga risanzweho riteganya uburyo bw’imiyoborere busangiye ububasha hagati ya Perezida na Minisitiri w’Intebe. Icyakora, umushinga mushya w’Itegeko Nshinga waha Perezida ububasha bwo gushyiraho no gukuraho Minisitiri w’Intebe n’abagize Guverinoma, kuyobora Inama y’Abaminisitiri ndetse no gushyiraho cyangwa gukuraho Minisiteri. Hari n’izindi mpinduka zikomeye ziteganyijwe. Inteko Ishinga Amategeko yagabanywa ikava ku badepite 102 ikagera kuri 65, mu gihe uturere tw’amatora twagabanywa tukava kuri 29 tukagera kuri 12. Abashaka gutorerwa kuba Perezida na bo bazashyirirwaho ibisabwa bishya, birimo kuba barabaye muri Guinea-Bissau mu buryo buhoraho mu myaka itanu ibanziriza amatora. Umukandida kandi azasabwa gutanga ingwate ya miliyoni 50 z’amafaranga ya CFA, angana hafi na miliyoni 90 z’amadolari ya Amerika nk’uko amakuru yatanzwe abigaragaza. Ishyaka PAIGC, rimwe mu mashyaka akomeye atavuga rumwe n’ubutegetsi, ryamaganye referendum ndetse rihamagarira abayoboke baryo kuyiboikotora. Abatavuga rumwe n’impinduka banenga kandi uburyo umushinga w’Itegeko Nshinga wateguwe, kuko wakozwe mu gihe igihugu kiyobowe n’ubutegetsi bw’inzibacyuho bwashyizweho n’igisirikare, aho inzego zatowe n’abaturage zitari zisubira ku butegetsi. Guinea-Bissau imaze imyaka myinshi ihura n’ihungabana rya politiki, amakimbirane hagati y’inzego z’ubutegetsi ndetse n’impinduka za gisirikare. Iki gihugu gito cyo muri Afurika y’Iburengerazuba cyabonye ubwigenge kuri Portugal mu 1974. Niba abaturage batora “Yego”, Itegeko Nshinga rishya rizatangira gukurikizwa, Perezida akagira ububasha bwagutse, Inteko Ishinga Amategeko ikagabanywa, uturere tw’amatora tukagabanuka ndetse hakongerwa ibisabwa ku bashaka kwiyamamariza umwanya wa Perezida. Naho “Oya” yatsinda, umushinga w’Itegeko Nshinga rishya ntiwakurikizwa, bityo ikibazo cy’ivugururwa ry’imiyoborere n’Itegeko Nshinga kigakomeza kuba ku murongo w’ibigomba gukemurwa. Icyemezo cy’abaturage ba Guinea-Bissau rero ntikireba gusa Itegeko Nshinga, ahubwo kizagena n’uko ububasha buzagabanywa hagati ya Perezida, Guverinoma n’Inteko Ishinga Amategeko mu gihe igihugu kizaba gisubiye ku butegetsi bwatorwe n’abaturage.

A little more informed. A little more connected.