Australia ni kimwe mu bihugu bitandukanye ku isi. Hafi ya kimwe cya kane (¼) cy'abantu baba muri Australia bavukiye mu bindi bihugu. Baturuka cyane cyane mu Bwongereza no mu bindi bihugu by’Uburayi, mu Bushinwa, Vietnam, Afurika y'Amajyaruguru, no mu Burasirazuba bwo Hagati. Abantu bo muri Australia bakunda siporo ziganjemo koga , tennis, umupira w'amaguru, rugubi ndetse n'indi mikino itandukanye. Muri Australia Kandi umuntu ahasanga Urusobe rw'ibinyabuzima bidasanzwe ahandi ku Isi, nkaho tuhasanga inyamaswa nka platypus, kanguru, echidna, koala, n'izindi. Australia ifite parike 516 zo kurinda

Australia ni kimwe mu bihugu bitandukanye ku isi. Hafi ya kimwe cya kane (¼) cy'abantu baba muri Australia bavukiye mu bindi bihugu. Baturuka cyane cyane mu Bwongereza no mu bindi bihugu by’Uburayi, mu Bushinwa, Vietnam, Afurika y'Amajyaruguru, no mu Burasirazuba bwo Hagati.

Abantu bo muri Australia bakunda siporo ziganjemo koga , tennis, umupira w'amaguru, rugubi ndetse n'indi mikino itandukanye.

Muri Australia Kandi umuntu ahasanga Urusobe rw'ibinyabuzima bidasanzwe ahandi ku Isi, nkaho tuhasanga inyamaswa nka platypus, kanguru, echidna, koala, n'izindi. Australia ifite parike 516 zo kurinda ibimera ninyamaswa zidasanzwe.

Muri Australia Kandi Hariyo amoko menshi y’amashyamba y'imvura (tropicalrain forests), Amashyamba y'imvura yo mu turere dushyuha, aboneka cyane cyane mu majyaruguru ni yo akungahaye cyane mu bwoko bw’ibimera n’inyamaswa. Amashyamba y'imvura y'ubushyuhe aboneka hafi y'inyanja kandi amashyamba y'imvura yagutse akura mu majyepfo y'uburasirazuba no ku kirwa cya Tasmaniya.

A little more informed. A little more connected.