Ikigo cy'lgihugu gishinzwe Ibizamini n'Ubugenzuzi bw'Amashuri (NESA) cyatangaje ko abanyeshuri biga bacumbikirwa mu bigo bazatangira gusubira ku ishuri gutangira amasomo y'igihembwe cya kabiri kuva tariki ya 3 Mutarama 2025 kugeza ku ya 6 Mutarama 2025. Mu itangazo NESA yavuze ko ku wa gatanu tariki ya 03/01/2025, hazagenda abanyeshuri biga mu bigo by'amashuri biherereye mu turere twa Muhanga na Nyaruguru mu Ntara y'Amajyepfo, Ngororero mu Ntara y'lBurengerazuba, Musanze mu Ntara y'Amajyaruguru, Ngoma na Kirehe mu Ntara y'lburasirazuba. Ku wa Gatandatu, tariki ya 04/01/2025, hazagenda abanye

Ikigo cy'lgihugu gishinzwe Ibizamini n'Ubugenzuzi bw'Amashuri (NESA) cyatangaje ko abanyeshuri biga bacumbikirwa mu bigo bazatangira gusubira ku ishuri gutangira amasomo y'igihembwe cya kabiri kuva tariki ya 3 Mutarama 2025 kugeza ku ya 6 Mutarama 2025. Mu itangazo NESA yavuze ko ku wa gatanu tariki ya 03/01/2025, hazagenda abanyeshuri biga mu bigo by'amashuri biherereye mu turere twa Muhanga na Nyaruguru mu Ntara y'Amajyepfo, Ngororero mu Ntara y'lBurengerazuba, Musanze mu Ntara y'Amajyaruguru, Ngoma na Kirehe mu Ntara y'lburasirazuba. Ku wa Gatandatu, tariki ya 04/01/2025, hazagenda abanyeshuri biga mu bigo by'amashuri biherereye mu turere twa Huye na Nyamagabe mu Ntara y'Amajyepfo, Nyabihu na Rubavu mu Ntara y'lburengerazuba. Kuri uwo munsi kandi hazagenda abiga mu bigo biri mu turere twa Rulindo na Gakenke mu Ntara y'Amajyaruguru, Rwamagana na Kayonza mu Ntara y'lburasirazuba. Ku Cyumweru, tariki ya 05/01/2025, hazagenda abanyeshuri biga mu bigo by'amashuri biherereye mu turere twa Nyanza na Kamonyi mu Ntara y'Amajyepfo, Karongi na Rutsiro mu Ntara y'lburengerazuba. Gicumbi mu Ntara y'Amajyaruguru, Nyagatare na Gatsibo mu Ntara y'lburasirazuba nabo bazagenda kuri uwo munsi. Ku wa mbere, tariki ya 06/01/2025, hazagenda abanyeshuri biga mu bigo by'amashuri biherereye mu turere twa Nyarugenge, Gasabo na Kicukiro mu Mujyi wa Kigali, Ruhango na Gisagara mu Ntara y'Amajyepfo. Kuri uwo munsi hazagenda kandi abiga mu turere twa Rusizi na Nyamasheke mu Ntara y'lburengerazuba n'abiga mu Bugesera mu Ntara y'lburasirazuba na Burera mu Ntara y'Amajyaruguru. Nesa yasabye inzego z'ibanze gukurikirana igikorwa cyo gusubiza abanyeshuri ku mashuri zikangurira ababyeyi mu midugudu yabo kohereza abanyeshuri hagendewe ku ngengabihe yatangajwe. Ababyeyi basabwe kubahiriza ingengabihe y'ingendo uko iteganyijwe, bohereza abana hakiri kare (mbere ya 11h00) kugira ngo bagere ku mashuri yabo hakirikare kandi bambaye umwambaro w'ishuri (impuzankano) Basabwe kandi guha abana babo amafaranga y'urugendo azabagarura mu rugo mu gihe bazaba basoje Igihebwe cya kabiri baje mu biruhuko ndetse n'amakarita y'urugendo akoreshwa mu mabisi atwara abagenzi ku banyeshuri banyura mu mujyi wa Kigali. Abayobozi b'ibigo by'amashuri, basabwe kwitegura neza kwakira abanyeshuri bakoresha amasuku, banategura ibiribwa bizakenerwa, ndetse no kwibutsa ababyeyi kubahiriza iyi gahunda yingendo yatangajwe. Mu rwego rwo korohereza abanyeshuri mu ngendo, abanyeshuri bahagurukira i Kigali n'abandi banyura i Kigali berekeza mu zindi Ntara, bazafatira imodoka kuri stade ya Kigali yitiriwe Pele i Nyamirambo zibajyana ku mashuri yabo. NESA ikavuga ko nyuma ya saa cyenda z'amanywa stade izaba ifunze, nta munyeshuri wemerewe kuza ku munsi utari uwo ikigo yigaho kizagenderaho.

A little more informed. A little more connected.