Hyperopia, izwi kandi nka "farsightedness," ni indwara y'amaso ituma umuntu abona neza ibintu biri kure, ariko akagira ikibazo cyo kutbona neza ibintu biri hafi. Ni imwe mu ndwara zikunze kugaragara za maso, kandi zishobora kubaho ku bantu bo mu myaka yose, uhereye ku bana kugeza ku bakuze. Iyi ndwara iba iyo ijisho ridashobora guhuza urumuri neza ku "retina" (uruhu ruri inyuma y'ijisho rukoresha kubona). Aho kugwa hejuru ya retina nk'uko bikwiye, urumuri ruhagera inyuma ya retina. Ibi bituma ibintu biri hafi bigaragara nki bidasobanutse , naho ibiri kure bikaguma bigaragara neza kurushaho.
Hyperopia, izwi kandi nka "farsightedness," ni indwara y'amaso ituma umuntu abona neza ibintu biri kure, ariko akagira ikibazo cyo kutbona neza ibintu biri hafi. Ni imwe mu ndwara zikunze kugaragara za maso, kandi zishobora kubaho ku bantu bo mu myaka yose, uhereye ku bana kugeza ku bakuze. Iyi ndwara iba iyo ijisho ridashobora guhuza urumuri neza ku "retina" (uruhu ruri inyuma y'ijisho rukoresha kubona). Aho kugwa hejuru ya retina nk'uko bikwiye, urumuri ruhagera inyuma ya retina. Ibi bituma ibintu biri hafi bigaragara nki bidasobanutse , naho ibiri kure bikaguma bigaragara neza kurushaho. Zimwe mu mpamvu Ziyitera harimo Kuba ijisho rifite uburebure buto kurusha uko bikwiye, ikindi kandi iyi ndwara ikunze kuragwa mu muryango. Bimwe mu bimenyetso biranga Umuntu ufite iyi ndwara ashobora Kubona ibintu biri hafi bitagaragara neza,Umunaniro w'amaso, cyangwa amaso akababara,ashobora no kumva Umutwe uzunguruka cyangwa kubabara, cyane cyane nyuma yo gukora ibikorwa bisaba kureba hafi nko gusoma cyangwa gukora kuri mudasobwa. Iyi ndwara ishobora kuvurwa hakoreshejwe indorerwamo zifite "convex lenses." Lenzi zishyirwa mu maso (contact lenses)zikora akazi kamwe n'indorerwamo.kandi umuntu uyirwaye ashobora Kubagwa (surgery) nka LASIK, mu uburyo guhindura imiterere ya cornea kugira ngo urumuri rugwe neza kuri retina. Iyi nzira ikunze gukoreshwa ku bantu bakuru bafite iyi ndwara idahinduka. Muri rusange, abantu benshi bafite hyperopia yoroheje ntibakenera kuvurwa vuba, kuko amaso yabo ashobora kubyihanganira. Ariko uko imyaka igenda yiyongera, ubushobozi bwo kwihanganira burakendera, bigatuma habaho ikibazo gikomeye. Uburyo bwizewe bwo Kwirinda nu Gupimisha amaso buri gihe (nibura rimwe mu mwaka), cyane cyane ku bana no ku bantu barengeje imyaka 40. Kwita ku bimenyetso bagaragaje, nko kunanirwa gusoma cyangwa kwibogamira amaso ku bana. Ikindi Kandi Kwivuza vuba iyo hagize ikimenyetso kigaragara, kugira ngo hirindwe ibindi bibazo. Hyperopia ni indwara ikunze kugaragara ku maso, kandi mu bihe byinshi ishobora gukira vuba iyo umuntu yagize ubufasha bukwiye nk'indorerwamo cyangwa kubagwa. Kwipimisha amaso mu buryo buhoraho ni ingenzi cyane, cyane cyane ku bana, kugira ngo indwara ivumburwe kare mbere yuko igira ingaruka ku bushobozi bwo kwiga cyangwa gukora ibindi bikorwa by'ubuzima bwa buri munsi. Umwanditsi: Marie Florence NDAYISHIMIYE





Comments
No comments yet. Be the first to share a thought.