“Ibiciro bikomeje gutumbagira: ibiribwa byahenze kukigero cya 16.3% mu Rwanda.” Bamwe mu batura Rwanda,baracyashidikanya kubiciro by'ibiribwa basanga ku isoko. Kandi bakomeje kwibaza icyateye irizamuka ry'ibiciro kugez'ubwo inyama zigura hagati yibihumbi 7000frw na 12000frw. Raporo nshya yikigo cy'igihugu cyibarurisha mibare (NISR). Igaragazako muri Kanama 2026,ibiciro by'ibiribwa n'ibinyobwa bidasembuye byazamutse kukigero cya 15.7%. ugereranyije na Kanama 2025. Muri Nyakanga byari 14.5% . Bivuzeko izamuka ry'ibiciro rikomeje kujya hejuru. Uzamukunda Rosarie, umwe mu bahahira ku isok
“Ibiciro bikomeje gutumbagira: ibiribwa byahenze kukigero cya 16.3% mu Rwanda.”

Bamwe mu batura Rwanda,baracyashidikanya kubiciro by'ibiribwa basanga ku isoko. Kandi bakomeje kwibaza icyateye irizamuka ry'ibiciro kugez'ubwo inyama zigura hagati yibihumbi 7000frw na 12000frw. Raporo nshya yikigo cy'igihugu cyibarurisha mibare (NISR). Igaragazako muri Kanama 2026,ibiciro by'ibiribwa n'ibinyobwa bidasembuye byazamutse kukigero cya 15.7%. ugereranyije na Kanama 2025. Muri Nyakanga byari 14.5% . Bivuzeko izamuka ry'ibiciro rikomeje kujya hejuru. Uzamukunda Rosarie, umwe mu bahahira ku isoko rya Muhanga. Avugako ibiciro bikomeje kuzamuka cyane. Kugez'ubwo ajya guhaha akabona ntacyo,atahanye. Uzamukunda ATI:" ubu kubaho biragoye. Mu mwaka ushize, ibyo kurya naguraga ibihumbi10000frw, ubu ndikubigura ibihumbi 11570frw. Kandi rwose ayo mafaranga, arengaho ni meshi. Ubu hano ku isoko iMuhanga,ikilo cy'ibirayi ni 850frw, igitoki ni 450frw.yewe byose byarahenze arikowagera ku Nyama bikaba agahebuzo. Igiteye ubwoba nuko ayo dukorera atiyongereye ,aracyari yayandi." Angelique umwe mu bakorera ubucuruzi mu Karere ka Muhanga. Avugako iyo baranguye kumafaranga meshi, bituma nabo bagurisha kuri meshi kugirango barebeko babona ayabo. Angelique ATI:" erega izamuka ry'ibiciro ntabwo riri hano gusa nahandi Niko bimeze. Ubu turigucuruza ibirayi icyiro kuri 850frw, ayo mafaranga nayabariramo nayo nishyuye babizana Aho nkorera ngasanga ntacyivamo." Iradukunda Eric, umucuruzi ukorera mu Karere ka Rusizi. Avugako ibicuruzwa bibageraho bibahenze cyane ,bacuruza bakabona rwose ntacyivamo. Iradukunda ATI:" iyo urebye ukuntu natwe turangura ibiribwa ,nuko tubitanga rwose ubonako ibyokurya bihenze. Dore ubu ikiro cy'umuceri ni amafaranga 1300frw,ibishyimbo ni 1400frw ,little y'amavuta yo guteka ni 3500frw,icyakoze isukari yo ntabwo ihenze ugereranyije nibindi kuko ,ikilo ni 1500frw. Impamvu natwe tubonako ibyo kurya byahenze nuko ibi duhaha biduhenze nibyo duhinga imbere mu Gihugu cyacu ariko bikomeje guhenda." Munezero Teta Alliance umwe mu banyeshuri biga mu Karere ka Huye. Nawe yagarutse ku izamuka ry'ibiciro ku isoko . Avugako yatunguwe no kubona ibishyimbo bigura 1600frw muri uku kwezi. Munezero ATI:" urebye mu isoko rito duhahiramo mu Rwabuye. Ibiciro by'ibiribwa birahanitse cyane Aho usanga ifu y'ubugari ikiro Ari 900frw,akawunga ni 1400frw,umuceri ni 1500frw,ibishyimbo ni 1600frw,ibirayi ni 900frw. Nukuri ubu kurya biragoye cyane. Mukashema Judithe umwe mu bahahira ku isoko rya Kimironko mu Mujyi wa Kigali. Nawe yavuze ku izamuka ry'ibiciro by'ibiribwa Aho ahahira Mukashema ATI:" harubwo twibwirako impamvu duhaha kubiciro byohejuru aruko dutuye i Kigali. Ariko siko kuri." Mukashema ATI:" nukuri izamuka ry'ibiciro ku biribwa ririhejuru cyane. Uziko hano ,igitoki ni 500frw,ibirayi ni90frw, anavuta yoguteka ni3500frw,ibishyimbo ni 1600frw. Abantu nibareke twihangane ,kuko n'abahinzi ntabwo bacyeza nkuko bezaga mbere. NISR ivuga ko ihinduka ry'ibiciro rikorwa n'impinduka mu biciro by'ibicuruzwa na service,bigize igitebo cy'umuguzi. Kubiribwa ibiciro ,bishobora guhinduka bitewe n'umusaruro ,nukoibiciruzwa biboneka ku isoko. Ntibivuzeko ibiciro birihejuru uyubmunsi bizaguma gutyo. Bishobora kongera bikazamuka cyangwa bikamanuka. Bitewe nuko isoko rizagenda. Umwanditsi rahab iradukunda




Comments
No comments yet. Be the first to share a thought.