Ikibazo cy’ibura rya esansi muri Malawi gikomeje kubangamira ibikorwa bya buri munsi by’abaturage muri iki gihugu. Kuri sitasiyo zigurisha esansi hagaragara imirongo miremire y’ibinyabiziga, mu gihe hakomeje kutamenyekana igihe itangwa rya esansi rizasubirira ku murongo. Abatwara ibinyabiziga hirya no hino mu gihugu bakomeje gushakisha esansi bamara amasaha menshi bategereje. Abashoferi benshi bahisemo kurara mu […]
Ikibazo cy’ibura rya esansi muri Malawi gikomeje kubangamira ibikorwa bya buri munsi by’abaturage muri iki gihugu.
Kuri sitasiyo zigurisha esansi hagaragara imirongo miremire y’ibinyabiziga, mu gihe hakomeje kutamenyekana igihe itangwa rya esansi rizasubirira ku murongo. Abatwara ibinyabiziga hirya no hino mu gihugu bakomeje gushakisha esansi bamara amasaha menshi bategereje.
Abashoferi benshi bahisemo kurara mu modoka zabo, rimwe na rimwe bakahamara iminsi, bizeye ko bazaba bahari igihe sitasiyo izaba yongeye kubona esansi.
Nk’uko ikinyamakuru cyo muri icyo gihugu, Malawi24, kibitangaza, inzego zibishinzwe ntiziratangaza amakuru mashya ku gihe ikibazo gishobora gukemukira.
Hagati aho, abaturage bahura n’ingorane zo kugera ku kazi, mu gihe abacuruzi batakaza abakiriya.
Umunyamabanga Mukuru w’Ishyirahamwe ry’Abafite Minibus muri Malawi, Coxley Kamange, yasabye leta gufata ingamba zihutirwa zo gukemura iki kibazo.
Mu kiganiro yagiranye na Malawi24, yavuze ko ibura rya lisansi ryatumye ibiciro by’ingendo bizamuka. Kubera ko bamwe mu bagenzi batagishoboye kwishyura amafaranga mashya asabwa mu ngendo za minibus, bahisemo kujya bagenda n’amaguru.
Malawi ni igihugu gishingira cyane ku bicuruzwa bitumizwa mu mahanga kugira ngo kibone lisansi ikenewe mu bikorwa byacyo.
Abasesenguzi bavuga ko iki gihugu gihorana ikibazo cy’ibura ry’amafaranga y’amahanga, akenerwa mu kwishyura lisansi n’ibindi bicuruzwa bikomoka kuri peteroli bitumizwa mu mahanga.
Malawi yari yanahuye n’ikibazo cy’ibura rya lisansi mu ntangiriro z’uyu mwaka, ubwo ibiciro bya peteroli ku isi byazamukaga bitewe n’intambara ikomeje kubera mu Burasirazuba bwo Hagati.





Comments
No comments yet. Be the first to share a thought.