Minisiteri y'Ubuzima mu Rwanda yatangaje ko iminsi 35 ishize nta murwayi wanduye Icyorezo cya Marburg mu Rwanda. Ni ibikubiye muri Raporo Ngarukacyumweru yasohotse ku wa Gatanu tariki ya 6 Ukuboza 2024, igaragaza amakuru mashya ku cyorezo cya Marburg mu Rwanda. Raporo ya Minisiteri y'Ubuzima igaragaza ko iminsi 35 ishize nta murwayi wanduye Icyorezo cya Marburg mu Rwanda. Minisiteri y'Ubuzima iti "Hashize iminsi 29 umurwayi wa nyuma asezerewe mu bitaro." Gusa ko ibikorwa byo gukaza ubwirinzi bigikomeje, mu gihe abakize nabo bakomeje gukurikiranwa n'abaganga. Kuva tariki 27 Nzeri 2024, ubwo u R

Minisiteri y'Ubuzima mu Rwanda yatangaje ko iminsi 35 ishize nta murwayi wanduye Icyorezo cya Marburg mu Rwanda.

Ni ibikubiye muri Raporo Ngarukacyumweru yasohotse ku wa Gatanu tariki ya 6 Ukuboza 2024, igaragaza amakuru mashya ku cyorezo cya Marburg mu Rwanda.

Raporo ya Minisiteri y'Ubuzima igaragaza ko iminsi 35 ishize nta murwayi wanduye Icyorezo cya Marburg mu Rwanda.

Minisiteri y'Ubuzima iti "Hashize iminsi 29 umurwayi wa nyuma asezerewe mu bitaro."

Gusa ko ibikorwa byo gukaza ubwirinzi bigikomeje, mu gihe abakize nabo bakomeje gukurikiranwa n'abaganga.

Kuva tariki 27 Nzeri 2024, ubwo u Rwanda rwatangazaga bwa mbere abarwayi b'icyorezo cya Marburg, habonetse abantu 66 barwaye, muri abo 51 barakize, 15 bahitanwa na cyo.


U Rwanda rwakajije ingamba zo kurinda abaturage harimo gushaka inkomoko y’iyo virusi byaje no kumenyekana ko yavuye mu ducurama tuba mu buvumo ikinjira mu muntu.

U Rwanda kandi rukomeje gutanga inkingo za Marburg.

A little more informed. A little more connected.