Impanuka y'imodoka yabereye muri Australia muri Leta y'Igice cy'Amajyaruguru yahitanye abantu 6 barimo abana 4. Kuwa Gatanu ushize nibwo mu mujyi wa Katherine uherereye muri Leta ya North Territory habereye impanuka ikomeye ubwo imodoka yari itwaye abantu 6 yasekuranaga na Gari ya Moshi. Ubwo impanuka yabaga inzego izahise zihagera ariko zisanga abantu bose bari mu modoka ya Pajero bamaze gupfa kuko nyuma yo kugonga yahise ifatwa n'inkongi y'umuriro. Micheal Murphy, Umuyobozi wa Polisi muri Leta ya North Territory aganira n'itangazamakuru yavuze ko iyo mpanuka yishe abantu 6 barimo abana 4 nde
Impanuka y'imodoka yabereye muri Australia muri Leta y'Igice cy'Amajyaruguru yahitanye abantu 6 barimo abana 4.
Kuwa Gatanu ushize nibwo mu mujyi wa Katherine uherereye muri Leta ya North Territory habereye impanuka ikomeye ubwo imodoka yari itwaye abantu 6 yasekuranaga na Gari ya Moshi.
Ubwo impanuka yabaga inzego izahise zihagera ariko zisanga abantu bose bari mu modoka ya Pajero bamaze gupfa kuko nyuma yo kugonga yahise ifatwa n'inkongi y'umuriro.
Micheal Murphy, Umuyobozi wa Polisi muri Leta ya North Territory aganira n'itangazamakuru yavuze ko iyo mpanuka yishe abantu 6 barimo abana 4 ndetse igakomeretsa n'abandi bantu babiri barimo barakora mu muhanda.
Micheal Murphy yavuze ko ibyabaye bibabaje kuko impanuka nk'iyo yaherukaga mu myaka 16 ishize.


Impanuka ikomeye yishe abantu 6 barimo abana 4.





Comments
No comments yet. Be the first to share a thought.