Intambara ya USA na Iran ikomeje gukara cyane mu Burasirazuba bwo Hagati Umutekano mu Burasirazuba bwo Hagati ukomeje guhungabana bikomeye nyuma y’uko Amerika na Iran bakomeje gusubizanya ibitero by’indege n’ibya misile, bituma amahoro arushaho kuba kure. Leta Zunze Ubumwe za Amerika bivugwa ko zakoze igitero cya kabiri cy’indege cyibasira ibigo bya gisirikare imbere muri Iran, mu rwego rwo gukomeza igitutu kuri Tehran nyuma y’uko ibiganiro by’amahoro byadindiye. Donald Trump yavuze ko Iran “izishyura igiciro gikomeye” kubera guhagarara kw’ibiganiro, ibintu byagaragaye nk’ukwiyongera kw’imv

Intambara ya USA na Iran ikomeje gukara cyane mu Burasirazuba bwo Hagati Umutekano mu Burasirazuba bwo Hagati ukomeje guhungabana bikomeye nyuma y’uko Amerika na Iran bakomeje gusubizanya ibitero by’indege n’ibya misile, bituma amahoro arushaho kuba kure. Leta Zunze Ubumwe za Amerika bivugwa ko zakoze igitero cya kabiri cy’indege cyibasira ibigo bya gisirikare imbere muri Iran, mu rwego rwo gukomeza igitutu kuri Tehran nyuma y’uko ibiganiro by’amahoro byadindiye. Donald Trump yavuze ko Iran “izishyura igiciro gikomeye” kubera guhagarara kw’ibiganiro, ibintu byagaragaye nk’ukwiyongera kw’imvugo zikomeye muri politiki ya Amerika ku kibazo cya Iran. Mu gusubiza, Iran nayo yakoze ibitero byo kwihorera yibasira ibihugu bifitanye umubano wa hafi na Amerika birimo Bahrain, Kuwait na Jordan, ikoresheje misile na drones. Uku gusubizanya ibitero kwatumye ceasefire yari isanzwe yifashe nabi irushaho gusenyuka, bikaba biteye impungenge ko intambara ishobora kwaguka kurushaho. Abasesenguzi bavuga ko iyo ntambara ikomeje kwiyongera ishobora kugira ingaruka zikomeye ku mutekano w’isi no ku bukungu bw’isi, cyane cyane ku isoko rya peteroli.

A little more informed. A little more connected.