Umwuka mubi uri gukaza umurego mu karere k’Uburasirazuba bwo Hagati, aho Iran yaburiye Leta Zunze Ubumwe za Amerika ko ishobora kugaba igitero ku ngabo zayo mu gihe zagerageza kwinjira mu muhora wa Hormuz. Ibi bije nyuma y’uko Perezida wa Amerika Donald Trump atangaje ko igihugu cye kigiye gutangiza igikorwa yise “Project Freedom” , kigamije gufasha amato n’abasare bafatiwe muri iyo nyanja kuyivamo amahoro, guhera kuri uyu wa Mbere mu gitondo. Trump yavuze ko iki gikorwa ari icy’ubutabazi, agaragaza ko hari abasare ibihumbi bakomeje kubura ibiribwa n’ibindi by’ibanze, nyuma yo kumara igihe k
Umwuka mubi uri gukaza umurego mu karere k’Uburasirazuba bwo Hagati, aho Iran yaburiye Leta Zunze Ubumwe za Amerika ko ishobora kugaba igitero ku ngabo zayo mu gihe zagerageza kwinjira mu muhora wa Hormuz. Ibi bije nyuma y’uko Perezida wa Amerika Donald Trump atangaje ko igihugu cye kigiye gutangiza igikorwa yise “Project Freedom”, kigamije gufasha amato n’abasare bafatiwe muri iyo nyanja kuyivamo amahoro, guhera kuri uyu wa Mbere mu gitondo. Trump yavuze ko iki gikorwa ari icy’ubutabazi, agaragaza ko hari abasare ibihumbi bakomeje kubura ibiribwa n’ibindi by’ibanze, nyuma yo kumara igihe kirekire badafite aho berekeza. Ingabo za Amerika zatangaje ko zizakoresha imbaraga zikomeye zirimo ubwato bwa gisirikare bugezweho, indege zirenga 100 ndetse n’abasirikare bagera ku 15,000 mu gushyigikira iki gikorwa. Ariko Iran yahise isubiza yihanukiriye, ivuga ko igenzura neza iyo nyanja, kandi ko izarasa ingabo zose z’amahanga zizagerageza kuyinjiramo zitabanje kubyumvikanaho n’ubuyobozi bwayo. Yongeyeho ko umutekano w’amato ugomba kugenzurwa n’inzego zayo za gisirikare. Abasare ibihumbi bagifatiwe mu nyanja Nk’uko byatangajwe n’Ikigo Mpuzamahanga gishinzwe ubwikorezi bwo mu nyanja, International Maritime Organization, abasare bagera ku 20,000 n’amato arenga 2,000 bakomeje gufatirwa muri iyo nyanja kubera amakimbirane akomeje hagati y’impande zombi. Iyo nyanja ya Hormuz ifite akamaro kanini ku rwego rw’isi, kuko inyuzwamo igice kinini cy’ibikomoka kuri peteroli, gaze ndetse n’ibindi bicuruzwa by’ingenzi. Guhungabana kwayo bishobora kugira ingaruka zikomeye ku bukungu bw’isi. Ibiganiro by’amahoro bishobora gusubira inyuma Nubwo Trump yavuze ko hari ibiganiro biri gukorwa neza hagati ya Amerika na Iran, ubuyobozi bwa Iran bwaburiye ko kwinjira kw’ingabo za Amerika muri iyo nyanja byafatwa nk’uguhonyora amasezerano yo guhagarika imirwano, bityo bikaba byongera gutuma ibintu birushaho kuba bibi. Mu yindi nkuru ijyanye n’iki kibazo, Pakistan yatangaje ko abasare 22 bari bari mu bwato bwa Iran bwafashwe na Amerika bagiye gusubizwa igihugu cyabo, mu rwego rwo kugabanya umwuka mubi no guteza imbere ibiganiro. Ese hazakurikiraho iki? Mu gihe Amerika igiye gutangira icyo gikorwa, Iran na yo igakomeza kwerekana ko itazihanganira kwinjirirwa, isi yose ihanze amaso iby’iyi nyanja ya Hormuz. Ikosa rito rishobora guteza intambara yaguka, igira ingaruka ku isi yose.





Comments
No comments yet. Be the first to share a thought.