Leta ya Iraq yemeje ko igitero cyagabwe ku muyoboro w’ingenzi wa peteroli wa Saudi Arabia cyatangijwe ku butaka bwa Iraq, mu gihe iki kibazo gishobora kongera umwuka mubi mu Burasirazuba bwo Hagati. Igitero cyabaye mu ijoro ryo ku wa Gatanu, aho Saudi Arabia yavuze ko yafunze uwo muyoboro nk’ingamba zo kwirinda nyuma y’igitero cyakoreshejwe drone. Saudi Arabia yavuze ko idateganya kwihorera kuri iki gitero. Riyadh ahubwo yasabye Leta ya Iraq gufata ingamba zikenewe kugira ngo ibitero nk’ibi bitongera gukorerwa ku butaka bwayo. Nyuma y’iki gitero, Leta ya Iraq yafashe ingamba mu ntara ya May

Leta ya Iraq yemeje ko igitero cyagabwe ku muyoboro w’ingenzi wa peteroli wa Saudi Arabia cyatangijwe ku butaka bwa Iraq, mu gihe iki kibazo gishobora kongera umwuka mubi mu Burasirazuba bwo Hagati. Igitero cyabaye mu ijoro ryo ku wa Gatanu, aho Saudi Arabia yavuze ko yafunze uwo muyoboro nk’ingamba zo kwirinda nyuma y’igitero cyakoreshejwe drone. Saudi Arabia yavuze ko idateganya kwihorera kuri iki gitero. Riyadh ahubwo yasabye Leta ya Iraq gufata ingamba zikenewe kugira ngo ibitero nk’ibi bitongera gukorerwa ku butaka bwayo. Nyuma y’iki gitero, Leta ya Iraq yafashe ingamba mu ntara ya Maysan, iherereye ku mupaka wa Iran. Umuyobozi w’ingabo n’umukuru wa Polisi muri iyo ntara birukanwe, mu gihe na none Iraq yafunze umupaka mukuru uri muri Maysan. Kugeza ubu, nta mutwe urigamba iki gitero. Ingabo za Popular Mobilization Forces (PMF), ihuriro ririmo imitwe yitwaje intwaro ishyigikiwe na Iran, na zo zahakanye uruhare muri iki gitero. Icyakora, Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yavuze ko bishoboka ko Iran yaba iri inyuma y’iki gitero. Ibi byongera uburemere bw’ikibazo, cyane cyane ko Iraq iri gukomeje gushyirwaho igitutu na Washington ngo igenzure imitwe yitwaje intwaro ifitanye isano na Iran. Baghdad yari yashyizeho itariki ya tariki 30 Nzeri nk’igihe ntarengwa cyo gusaba imwe mu mitwe yitwaje intwaro gushyira hasi intwaro, ariko hari imitwe yatangaje ko itazubahiriza uwo mwanzuro. Iki gitero rero kije mu gihe Iraq ihanganye n’igitutu cyo kugabanya ububasha bw’imitwe ishyigikiwe na Iran, mu gihe Saudi Arabia na yo ishaka ko umutekano w’umuyoboro wayo wa peteroli uba wizewe. Ku ruhande rwa Riyadh, gufunga umuyoboro byafashwe nk’ingamba zo kwirinda, mu gihe icyemezo cyo kutihorera gishobora guha Iraq umwanya wo gukemura ikibazo binyuze mu ngamba z’umutekano n’ububanyi n’amahanga.

A little more informed. A little more connected.