Hashize amasaha atanu Ishimwe Vestine ashyize hanze ibaruwa yise “ Inkuru ya Ishimwe” , ivuga ku rugendo rw’umukobwa wakuriye mu rusengero, arangiza amashuri yisumbuye, ariko nyuma akinjira mu bihe bikomeye by’ubuzima yagereranyije n’“ubutayu”. Muri iyo baruwa, Ishimwe agaruka ku kwizera Imana, kwihangana no gukomeza umuhamagaro nubwo umuntu yaba ari kunyura mu bihe bitoroshye. Muri iyi baruwa, Ishimwe Vestine atangira agaragaza ubuzima bw’umukobwa wakuriye mu rusengero nk’abandi, agakomeza amashuri kugeza ayarangije. Ariko Ishimwe avuga ko umunsi uwo mukobwa yarangirizagaho amashuri ari bwo
Hashize amasaha atanu
Ishimwe
Vestine
ashyize hanze ibaruwa yise “
Inkuru ya Ishimwe”
, ivuga ku rugendo rw’umukobwa wakuriye mu rusengero, arangiza amashuri yisumbuye, ariko nyuma akinjira mu bihe bikomeye by’ubuzima yagereranyije n’“ubutayu”. Muri iyo baruwa, Ishimwe agaruka ku kwizera Imana, kwihangana no gukomeza umuhamagaro nubwo umuntu yaba ari kunyura mu bihe bitoroshye. Muri iyi baruwa,
Ishimwe
Vestine
atangira agaragaza ubuzima bw’umukobwa wakuriye mu rusengero nk’abandi, agakomeza amashuri kugeza ayarangije. Ariko Ishimwe avuga ko umunsi uwo mukobwa yarangirizagaho amashuri ari bwo yatangiye kwinjira mu “
butayu
” bwe — imvugo yakoresheje asobanura ibihe bikomeye n’ibigeragezo byakurikiyeho. Muri iyo nkuru, agaruka ku buryo ibihe umuntu anyuramo bishobora gutuma yumva nta nzira asigaranye. Gusa, ubutumwa bukomeye agarukaho ni uko n’iyo umuntu yaba ari mu bihe bitoroshye, ataba agomba guhita areka intego n’umuhamagaro we. Ishimwe kandi ashyira imbere uruhare rw’ukwizera Imana. Avuga ko hari igihe Imana ishobora gukoresha inzira umuntu atari yiteze kugira ngo imuyobore cyangwa imurinde. Mu gice gikurikira cy’ibaruwa, Ishimwe agaruka ku muhamagaro w’umuntu, ashimangira ko umuntu ashobora guhura n’ibintu byinshi bimuca intege, ariko ntibisobanuye ko agomba kureka icyo yemera ko yagenewe gukora. Iyi baruwa kandi irimo ubutumwa bugenewe abantu banyura mu bihe bigoye, cyane cyane abumva ko ubuzima bwabo bwahagaze cyangwa ko ibibazo bafite ari byo bisoza urugendo rwabo.
Inkuru ya Ishimwe Vestine isiga ikibazo gikomeye: ese iyo umuntu ageze mu “butayu” bw’ubuzima, aba ageze ku iherezo cyangwa aba ari gutangira ikindi gice cy’urugendo?
UMWANDITSI :MUNYERAGWE Josue





Comments
No comments yet. Be the first to share a thought.