Inteko Ishinga Amategeko y’u Buyapani yemeje impinduka nshya mu mategeko agenga ubwami, mu rwego rwo gukemura ikibazo cy’igabanuka ry’umuryango w’ibwami, ariko icyemezo nticyahinduye itegeko ribuza abagore kuzagera ku ngoma. Iri tegeko rishya ryemejwe n’Inteko Ishinga Amategeko Nkuru ku wa Gatanu, rikaba ryemerera umuryango w’ibwami kwakira abagabo bakomoka mu miryango ya kera y’ubwami batari hafi cyane, bafite hejuru y’imyaka 15. Ryemerera kandi abagore bo mu muryango w’ibwami gukomeza kuba abanyacyubahiro nubwo baba bashatse abagabo batari abo mu bwami. Nubwo bimeze bityo, Princess Aiko , um

Inteko Ishinga Amategeko y’u Buyapani yemeje impinduka nshya mu mategeko agenga ubwami, mu rwego rwo gukemura ikibazo cy’igabanuka ry’umuryango w’ibwami, ariko icyemezo nticyahinduye itegeko ribuza abagore kuzagera ku ngoma.

Iri tegeko rishya ryemejwe n’Inteko Ishinga Amategeko Nkuru ku wa Gatanu, rikaba ryemerera umuryango w’ibwami kwakira abagabo bakomoka mu miryango ya kera y’ubwami batari hafi cyane, bafite hejuru y’imyaka 15. Ryemerera kandi abagore bo mu muryango w’ibwami gukomeza kuba abanyacyubahiro nubwo baba bashatse abagabo batari abo mu bwami.

Nubwo bimeze bityo, Princess Aiko, umukobwa umwe rukumbi w’Umwami w’u Buyapani uriho ubu, Naruhito, aracyabuzwa kuzamusimbura kubera ko amategeko akomeza gushyigikira ko ingoma igomba kuragwa n’abagabo gusa.

U Buyapani bufite ubwami bwa kera cyane ku Isi bukomeza kubaho, aho amateka yabwo avuga ko umurage w’ubwami umaze imyaka isaga 2,600.

Ubu uwari ku murongo wa mbere wo kuzungura ingoma ni Prince Fumihito, murumuna w’Umwami Naruhito ufite imyaka 60. Umuhungu we Prince Hisahito, ufite imyaka 19, ni we ukurikiraho kandi akaba ari we musore w’umugabo wa nyuma wemerewe kuzaba umwami muri uwo murongo.

Impungenge z’uko umurage w’ubwami ushobora guhagarara niba Prince Hisahito atabyara umuhungu ni zo zatumye habaho izi mpinduka.

Nubwo abaturage benshi bashyigikiye ko abagore bemererwa kuba abami, abayobozi bamwe b’aba-conservateurs bavuga ko gukomeza umurage w’abagabo ari ingenzi ku mateka n’umuco w’ubwami bw’u Buyapani.

Ubushakashatsi bwakozwe mu Buyapani bwerekana ko abaturage benshi bashyigikiye ko hashobora kubaho Umwamikazi uyobora igihugu, ariko kugeza ubu amategeko ntarahinduka kuri iyo ngingo.

A little more informed. A little more connected.