Leta ya Kenya yinjiye mu rugamba rukomeye rwo kugenzura imikorere y’imbuga nkoranyambaga, aho yahaye Elon Musk n’urubuga rwe rwa X (rwahoze rwitwa Twitter) ultimatum y’iminsi 90 gusa yo gufungura ibiro bihoraho i Nairobi, bitaba ibyo uru rubuga rukaba rushobora guhagarikwa burundu muri Kenya. Iki cyemezo cyatangajwe na Minisitiri w’Ikoranabuhanga n’Itumanaho, William Kabogo, mu kiganiro yagiranye n’Inteko Ishinga Amategeko umutwe wa Sena. Yavuze ko kuba X ikorera muri Kenya ikoresheje uruhushya rw’agateganyo bidahagije, cyane cyane mu gihe igihugu gihanganye n’ibibazo bikomeye bikorerwa ku mb
Leta ya Kenya yinjiye mu rugamba rukomeye rwo kugenzura imikorere y’imbuga nkoranyambaga, aho yahaye Elon Musk n’urubuga rwe rwa X (rwahoze rwitwa Twitter) ultimatum y’iminsi 90 gusa yo gufungura ibiro bihoraho i Nairobi, bitaba ibyo uru rubuga rukaba rushobora guhagarikwa burundu muri Kenya. Iki cyemezo cyatangajwe na Minisitiri w’Ikoranabuhanga n’Itumanaho, William Kabogo, mu kiganiro yagiranye n’Inteko Ishinga Amategeko umutwe wa Sena. Yavuze ko kuba X ikorera muri Kenya ikoresheje uruhushya rw’agateganyo bidahagije, cyane cyane mu gihe igihugu gihanganye n’ibibazo bikomeye bikorerwa ku mbuga nkoranyambaga. Kenya ivuga ko ishaka gukaza umutekano wo kuri internet, cyane cyane mu gukumira ihohoterwa rikorerwa abantu online, gukwirakwiza deepfakes zikorwa n’ubwenge buhangano (AI), amashusho y’urukozasoni ndetse no kurinda abana bato ibikubiye ku mbuga bishobora kubangiriza ubuzima bwo mu mutwe. Abasesenguzi bavuga ko iki cyemezo cya Kenya gishobora kuba intangiriro y’igihe gishya aho ibihugu bya Afurika bigiye gutangira gusaba ibigo bikomeye by’ikoranabuhanga kuba bifite ibiro bifatika ku mugabane, aho gukorera kure bidafite aho bibarizwa. Kuva Elon Musk yagura Twitter mu 2022 akayihindura X, uru rubuga rwafunze ibiro byinshi harimo n’ibyari biri i Accra muri Ghana, ari byo byonyine rwari rufite muri Afurika. Kugeza ubu, X nta biro bifatika ifite ku mugabane wa Afurika. Kenya isa nk’ishaka gukurikiza urugero rwa Nigeria na TikTok. Nigeria yigeze guhagarika Twitter amezi arindwi mbere yo kwemera kongera kuyifungura nyuma y’amasezerano mashya. TikTok nayo yemeye gufungura ibiro i Nairobi no gushyiraho uburyo bwo kugenzura ibikubiye ku rubuga nyuma y’igitutu cya Leta. Icyakora, iki cyemezo nticyakiriwe kimwe n’Abanyakenya. Hari abashyigikiye Leta bavuga ko bizatanga akazi mu rwego rwa ICT ndetse bikanafasha kurwanya ibyaha byo kuri internet. Ariko abandi babona ko bishobora kuba uburyo bwo kongera kugenzura abaturage no kugabanya ubwisanzure bwo gutanga ibitekerezo, cyane cyane mu gihe igihugu cyegereje amatora ya 2027. Kugeza ubu, Elon Musk cyangwa ubuyobozi bwa X ntibaragira icyo batangaza kuri aya mabwiriza mashya ya Kenya, ibintu bikomeje gutuma benshi bibaza niba uru rubuga ruzemera gufungura ibiro i Nairobi cyangwa niba ruzahitamo guhagarika ibikorwa byarwo muri iki gihugu.





Comments
No comments yet. Be the first to share a thought.