Kenya yakomeje kurangwa n’imvururu n’imyigaragambyo ikomeye nyuma y’aho leta izamuye ibiciro bya lisansi ku kigero kirenga 20%, ibintu abaturage bavuga ko byakajije ubuzima busanzwe bwari busanzwe buhenze. Minisitiri w’Umutekano mu gihugu, Kipchumba Murkomen, yatangaje ko abantu bane bamaze kugwa muri iyi myigaragambyo, abandi barenga 30 barakomereka, mu gihe abantu 348 batawe muri yombi. Iyi myigaragambyo yahungabanije cyane ubuzima bwo mu gihugu cyane cyane mu murwa mukuru Nairobi, aho ibinyabiziga byinshi bitwara abantu byahagaritse akazi mu rwego rwo kwamagana ibiciro bishya bya lisansi. A
Kenya yakomeje kurangwa n’imvururu n’imyigaragambyo ikomeye nyuma y’aho leta izamuye ibiciro bya lisansi ku kigero kirenga 20%, ibintu abaturage bavuga ko byakajije ubuzima busanzwe bwari busanzwe buhenze.
Minisitiri w’Umutekano mu gihugu, Kipchumba Murkomen, yatangaje ko abantu bane bamaze kugwa muri iyi myigaragambyo, abandi barenga 30 barakomereka, mu gihe abantu 348 batawe muri yombi.
Iyi myigaragambyo yahungabanije cyane ubuzima bwo mu gihugu cyane cyane mu murwa mukuru Nairobi, aho ibinyabiziga byinshi bitwara abantu byahagaritse akazi mu rwego rwo kwamagana ibiciro bishya bya lisansi.
Abaturage benshi bagaragaye mu mihanda batwika amapine ndetse bashyira inzitizi mu mihanda, bavuga ko leta ya Perezida William Ruto yananiwe kurengera abaturage bari gukomeza guhura n’izamuka ry’ibiciro by’ibiribwa, ubwikorezi n’ibindi bikenerwa bya buri munsi.
Ikigo gishinzwe kugenzura ibikomoka kuri peteroli muri Kenya, EPRA, cyazamuye igiciro cya lisansi na mazutu kigera ku mashilingi 242 kuri litiro imwe, ibintu byahise bitera uburakari mu batwara abantu ndetse no mu baturage basanzwe.
Leta ya Kenya ivuga ko ikibazo cyaturutse ku ihungabana ry’isoko mpuzamahanga rya peteroli, ryatewe n’intambara n’umwuka mubi hagati ya Amerika, Israel na Iran. Nubwo habayeho agahenge, inzira ya Hormuz inyuramo peteroli nyinshi ku Isi iracyafite ibibazo, bigatuma ibiciro bikomeza kuzamuka.
Mu mujyi wa Nairobi, abaturage benshi bamaze amasaha menshi ku byapa by’imodoka kubera kubura matatu n’izindi modoka zitwara abantu. Mu duce tumwe na tumwe, amafaranga y’ingendo yikubye kabiri.
Umwe mu baturage yavuze ko amafaranga y’urugendo rwari rusanzwe rutwara amashilingi 100 ubu ageze kuri 300, ibintu yavuze ko bikomeje gutuma ubuzima burushaho kugorana.
Polisi yakoresheje ibyuka biryana mu maso mu guhashya abigaragambya bari bafunze imihanda ndetse bamwe bagashinjwa guhungabanya umutekano no kubangamira abatwara ibinyabiziga.
Umuyobozi wa Polisi i Nairobi, Issa Mohamud, yatangaje ko abapolisi batandatu bakomerekeye muri iyo myigaragambyo ndetse imodoka za Polisi zangiritse.
Ihuriro ry’abakora ibikorwa byo gutwara abantu, TSA, ryavuze ko iyi myigaragambyo igamije guhatira leta kugabanya ibiciro bya lisansi nibura ku kigero cya 35%.
Nubwo bimeze gutyo, leta yavuze ko ibikorwa by’urugomo no kwangiza ibikorwa remezo bitazemura ikibazo cy’ibiciro bya lisansi.
Minisitiri w’Imari, John Mbadi, yemeye ko izamuka rya lisansi rikomeje guhungabanya ubukungu bwa Kenya ariko avuga ko ikibazo ari mpuzamahanga bityo kidakwiye gukemurwa binyuze mu gitutu cya politiki gusa.
Nubwo leta iherutse kugabanya umusoro wa TVA ku lisansi uva kuri 16% ukagera kuri 8%, abaturage benshi bavuga ko ibyo bidahagije kuko ibiciro by’ibiribwa n’ubwikorezi bikomeje kuzamuka cyane.
Kugeza ubu nta bwumvikane buragerwaho hagati ya leta n’abatwara abantu, ibintu bikomeje gutera impungenge ko imyigaragambyo ishobora gukomeza no mu minsi iri imbere.





Comments
No comments yet. Be the first to share a thought.