Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali yatangaje ko urubyiruko rurenga 20 rwafatiwe mu birori byo mu rugo, bizwi nka house party , mu Murenge wa Niboye, Akarere ka Kicukiro, rwasanganywe inzoga zitemewe kandi zitujuje ubuziranenge. Polisi yahageze isanga muri iyo nzu harimo urubyiruko rwinshi, ariko bamwe babasha gutoroka. Abagera kuri 20 ni bo bafashwe. Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, CIP Gahonzire Wellars, yavuze ko bamwe muri abo bafashwe bari basinze cyane ndetse banywaga n’inzoga zari zarakuwe ku isoko. Abo bafashwe baganirijwe ku ngaruka z’ibikorwa nk’ibyo, bemera kutazabisubira, m
Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali yatangaje ko urubyiruko rurenga 20 rwafatiwe mu birori byo mu rugo, bizwi nka house party, mu Murenge wa Niboye, Akarere ka Kicukiro, rwasanganywe inzoga zitemewe kandi zitujuje ubuziranenge.
Polisi yahageze isanga muri iyo nzu harimo urubyiruko rwinshi, ariko bamwe babasha gutoroka. Abagera kuri 20 ni bo bafashwe.
Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, CIP Gahonzire Wellars, yavuze ko bamwe muri abo bafashwe bari basinze cyane ndetse banywaga n’inzoga zari zarakuwe ku isoko.
Abo bafashwe baganirijwe ku ngaruka z’ibikorwa nk’ibyo, bemera kutazabisubira, maze bararekurwa.
Polisi yongeye kwibutsa abaturage ko inzoga zose zakuwe ku isoko zitemewe kunyobwa cyangwa gukoreshwa mu buryo ubwo ari bwo bwose, ndetse ko abazafatwa bazahanwa hakurikijwe amategeko.
CIP Gahonzire kandi yavuze ko hari ba nyiri utubari bakomeje kurenga ku masaha yo gufunga, bamwe bakagira uruhare mu rusaku no mu bikorwa byo kubangamira inzego z’umutekano.
Yaburiye kandi abagerageza gutanga ruswa, gufungirana abashinzwe umutekano cyangwa gufasha abakiliya gutoroka ko na bo bazakurikiranwa ku byaha bakoze.
Kugeza ubu, inganda zirenga 150 zikora inzoga zitujuje ubuziranenge zimaze gufungwa mu Rwanda, mu gihe ibinyobwa byazo n’ibindi byatumizwaga mu mahanga byahagaritswe.
Minisiteri y’Ubuzima ivuga ko mu mezi atandatu, inzoga zitujuje ubuziranenge zimaze guteza urupfu rw’abantu barenga 50, abandi 100 barahuma, mu gihe abarenga 11,000 bagaragajweho ububata bwazo.





Comments
No comments yet. Be the first to share a thought.