Inganda zisanzwe zikorera ahataragenewe ibyanya by'inganda mu Rwanda zahawe imyaka igera ku 10 kugirango zimukire mubyanya bya hariwe inganda, mu rwego rwo kunoza imikoreshereze y'ubutaka, ibikorwa remezo no kurengera ibidukikije. Amabwiriza mashya ya ministeri y'ubucuruzi n'inganda( MINICON) yatangajwe muri Gashyantare 2026, ashyiraho ibisabwa ku ishingwa n'imikoreshereze y'inganda mu Rwanda. Aya mabwiriza ateganyako inganda nshya zigomba gushingwa ahagenewe inganda hakurikijwe igishushanyo mbonera cy'imikoreshereze y'ubutaka. Kunganda zari zisanzwe zikora mbere y'aya mabwiriza hash
Inganda zisanzwe zikorera ahataragenewe ibyanya by'inganda mu Rwanda zahawe imyaka igera ku 10 kugirango zimukire mubyanya bya hariwe inganda, mu rwego rwo kunoza imikoreshereze y'ubutaka, ibikorwa remezo no kurengera ibidukikije. Amabwiriza mashya ya ministeri y'ubucuruzi n'inganda( MINICON) yatangajwe muri Gashyantare 2026, ashyiraho ibisabwa ku ishingwa n'imikoreshereze y'inganda mu Rwanda. Aya mabwiriza ateganyako inganda nshya zigomba gushingwa ahagenewe inganda hakurikijwe igishushanyo mbonera cy'imikoreshereze y'ubutaka. Kunganda zari zisanzwe zikora mbere y'aya mabwiriza hashyizweho igihe cy'inziba cyuho kigera ku myaka 10 kugira ngo zibashe kwimukira mu byanya byemewe, noguhuza ibikorwa byazo n'amabwiriza mashya. URwanda rufite ibyanya 10 by'inganda n'uduce twihariye tw'ubukungu. Muribyo harimo special economic zone ebyiri ziri iKigali no mu Bugesera hamwe n'ibyanya byinganda biri I Musanze,Rubavu, Rusizi,Muhanga, Nyabihu, Rwamagana na Nyagatare. Muri ibyo byanya hamaze gukorera inganda zirenga 320 mugihe inganda zibarurwa mu Gihugu zirenga 1300. Muri Kigali special Economic zone nicyimwe mu byanya by'ingenzi by'inganda mu gihugu, Aho ibikorwa bitandukanye by'inganda bya shyizwe hamwe. Gushyira inganda hamwe mu byanya byabugenewe bifasha koroshya ibikorwa remezo bikenerwa n'inganda birimo amashanyarazi,amazi, imihanda, n'imicungire y'inganda. Binorohereza Kandi inzego bireba kugenzura ibijyanye n'umutekano,ibidukikije n'umutekano w'inganda. Uwanditse : rahab iradukunda





Comments
No comments yet. Be the first to share a thought.