Kim Kardashian yavuze ko yamaze imyaka itanu ari wenyine nyuma yo gutandukana na Kanye West, avuga ko icyo gihe yagihaye umwanya wo kwita ku bana be, ku mishinga ye no kwiyubaka mbere yo kongera gufungura umutima. Ibi Kardashian yabivuze mu kiganiro yagiranye na The Times’ Style Magazine, cyasohotse ku wa 3 Ukwakira 2026, aho yasobanuye ko muri icyo gihe atigeze yumva igitutu cyo gushaka undi muntu. Ati: “Nari nkeneye igihe cyanjye. Nashakaga gukira burundu no gukora kuri njye ubwanjye. Ntabwo nari niteguye kongera gufunguka.” Kardashian yavuze ko kuba yari wenyine byamufashije kwibanda ku

Kim Kardashian yavuze ko yamaze imyaka itanu ari wenyine nyuma yo gutandukana na Kanye West, avuga ko icyo gihe yagihaye umwanya wo kwita ku bana be, ku mishinga ye no kwiyubaka mbere yo kongera gufungura umutima. Ibi Kardashian yabivuze mu kiganiro yagiranye na The Times’ Style Magazine, cyasohotse ku wa 3 Ukwakira 2026, aho yasobanuye ko muri icyo gihe atigeze yumva igitutu cyo gushaka undi muntu. Ati: “Nari nkeneye igihe cyanjye. Nashakaga gukira burundu no gukora kuri njye ubwanjye. Ntabwo nari niteguye kongera gufunguka.” Kardashian yavuze ko kuba yari wenyine byamufashije kwibanda ku bana be ndetse n’imishinga yashakaga gukora, avuga ko “atigeze yumva afite icyuho” cyangwa igitutu cyo guhita yongera gukundana. Nubwo yavuze ko yamaze imyaka itanu ari wenyine, muri icyo gihe yagize umubano w’igihe gito n’umukinnyi wa filime Pete Davidson, watangiye mu 2021 ukarangira mu 2022. Kuri ubu Kardashian ari mu mubano n’umushoferi wa Formula 1, Lewis Hamilton. Bombi bamaze igihe bagaragara hamwe, ariko Kardashian yavuze ko ahitamo kutagira byinshi atangaza ku buzima bwabo bw’urukundo.

A little more informed. A little more connected.