Amasezerano y’akazi asa n’asezeranya ubuzima bwiza mu mahanga ni imwe mu nzira zikoreshwa n’abacuruza abantu kugira ngo bashuke abanyarwanda, cyane cyane urubyiruko, bakabajyana mu bikorwa byo kubakoresha ku nyungu zabo. Icuruzwa ry’abantu rikomeje kuba ikibazo gikomeye ku rwego mpuzamahanga, aho abantu batwarwa mu bihugu bitandukanye binyuze mu buriganya, uburiganya bwo kubaha akazi, cyangwa kubizeza amahirwe atabaho, bikarangira bageze mu buzima bwo kubuzwa uburenganzira no gukorerwa ibikorwa by’agahato. Mu Rwanda, inzego za Leta zikomeje kongera imbaraga mu kurwanya iki cyaha, nyuma y’uko
Amasezerano y’akazi asa n’asezeranya ubuzima bwiza mu mahanga ni imwe mu nzira zikoreshwa n’abacuruza abantu kugira ngo bashuke abanyarwanda, cyane cyane urubyiruko, bakabajyana mu bikorwa byo kubakoresha ku nyungu zabo. Icuruzwa ry’abantu rikomeje kuba ikibazo gikomeye ku rwego mpuzamahanga, aho abantu batwarwa mu bihugu bitandukanye binyuze mu buriganya, uburiganya bwo kubaha akazi, cyangwa kubizeza amahirwe atabaho, bikarangira bageze mu buzima bwo kubuzwa uburenganzira no gukorerwa ibikorwa by’agahato. Mu Rwanda, inzego za Leta zikomeje kongera imbaraga mu kurwanya iki cyaha, nyuma y’uko hagaragaye umubare w’abanyarwanda bajyanwa mu mahanga bakagwa mu mutego w’icuruzwa ry’abantu. Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Dr. Ugirashebuja Emmanuel, yatangaje ko kuva muri Nyakanga 2025 kugeza muri Werurwe 2026, u Rwanda rwagaruye abantu 289 bari baracurujwe mu bihugu bitanduk Muri aba bantu, 101 bakuwe muri Cambodia, 58 bakuwe muri Laos, 31 bakuwe muri Myanmar ndetse na 99 bakuwe muri Oman. Ibi Minisitiri Ugirashebuja yabigarutseho ku wa 23 Nyakanga 2026, ubwo yagiranaga ibiganiro n’Abasenateri bagize Komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga, Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Umutekano muri Sena y’u Rwanda. Icuruzwa ry’abantu: icyaha kirenga imipaka Mu mategeko mpuzamahanga, icuruzwa ry’abantu risobanurwa nk’igikorwa cyo gushaka, gutwara, kwimura, kwakira cyangwa gucumbikira umuntu hakoreshejwe imbaraga, iterabwoba, uburiganya cyangwa gukoresha intege nke ze hagamijwe kumubyaza inyungu. Iki cyaha kiri mu byaha mpuzamahanga bihangayikishije isi, kuko abagitera akenshi bakorera mu bihugu bitandukanye n’aho abahohotewe bakomoka. Ni yo mpamvu kurwanya icuruzwa ry’abantu bisaba ubufatanye bw’ibihugu, inzego z’umutekano n’imiryango mpuzamahanga. U Rwanda rwakomeje gukurikirana ababigiramo uruhare Minisitiri Ugirashebuja yavuze ko u Rwanda rukomeje gushyira imbaraga mu guhana abakora iki cyaha. Mu myaka itatu ishize, abantu 54 bahamijwe ibyaha by’icuruzwa ry’abantu mu Rwanda ndetse bahanwa n’amategeko. Muri bo harimo abahamijwe icyaha 24 mu 2023, 18 mu 2024 na 12 mu 2025. Gusa inzego z’ubutabera zigaragaza ko gukurikirana iki cyaha hari ubwo bigorana kubera ko akenshi kiba cyambukiranya imipaka, ibimenyetso bikaba biri mu bihugu bitandukanye. Ikoranabuhanga ryifashishijwe gutabara abantu 673 Urwego rw’Abinjira n’Abasohoka (DGIE) rwatangaje ko rwashyizeho uburyo bw’ikoranabuhanga bufasha kumenya abantu bashobora kuba bagiye gucuruzwa bambutse imipaka. Ubu buryo bwagize uruhare mu gutabara abantu 673 bari bagiye kugwa mu mutego w’icuruzwa ry’abantu mu mwaka ushize. Inzego zibishinzwe zivuga ko abacuruza abantu bakunze gukoresha amayeri arimo kubeshya abantu ko babonye akazi keza, kubizeza amafaranga menshi cyangwa kubaha amasezerano yo gukora mu mahanga. Abantu bizewe nabo bagaragaramo abakekwaho uruhare Kimwe mu bintu bitera impungenge ni uko hari igihe abakekwaho kugira uruhare muri iki cyaha baba ari abantu abaturage bizera. DGIE yavuze ko mu bana 45 b’Abanyarwanda bagaruwe bavuye muri Uganda, hari abagiye babizeza amahirwe ariko bakarangira baguye mu mutego w’icuruzwa ry’abantu. Muri abo bakekwaho uruhare harimo n’abantu bafite aho bahuriye n’amadini, aho hari umupasiteri n’umugore we bakurikiranyweho kugira uruhare muri icyo gikorwa. Hari kandi abana 28 b’Abanyarwanda bari muri Koreya y’Epfo, aho Leta ikomeje gushaka uburyo bwo kubagarura. Harigwa uburyo icyaha cyashyirwa mu byaha bidasaza Minisitiri Ugirashebuja yavuze ko Leta iri kureba uburyo icuruzwa ry’abantu ryashyirwa mu byaha bidasaza. Yasobanuye ko hari ubwo uwakorewe iki cyaha atinda gutanga amakuru cyangwa kubona ibimenyetso, bityo gushyira iki cyaha mu byaha bidasaza byafasha mu gukurikirana uwagikoze igihe cyose ibimenyetso bibonetse. Gusa abasenateri bagaragaje ko iki cyemezo gisaba ubushishozi kugira ngo kitagira ingaruka ku mikoranire y’u Rwanda n’ibindi bihugu mu bijyanye no guhererekanya abanyabyaha. Ubukangurambaga bufatwa nk’intwaro ikomeye Abagize Sena bagaragaje ko hakenewe ubukangurambaga bwagutse, cyane cyane mu rubyiruko, kugira ngo bamenye gutandukanya amahirwe nyayo n’imitego y’abacuruza abantu. Senateri Dr. Charles Murigande yavuze ko abantu bagomba kuburirwa hakiri kare kugira ngo batagwa mu mutego w’amasezerano y’akazi y’ibinyoma. Mu gihe icuruzwa ry’abantu rikomeje kuba ikibazo ku isi, u Rwanda ruvuga ko kurihashya bisaba uruhare rwa buri wese, kuko kurinda umuntu umwe bishobora kuba intambwe yo kurwanya imiyoboro mpuzamahanga y’iki cyaha. Iyinkuru twayanditse twifashije amakuru yatanzwe na IGIHE





Comments
No comments yet. Be the first to share a thought.