Inteko Ishinga Amategeko ya Libya ikorera mu Burasirazuba ku wa Kabiri yakuyeho Perezida wayo, Aguila Saleh, nyuma y’imyaka hafi 12 ari kuri uwo mwanya, mu gihe abatowe bagaragazaga kutishimira uburyo yayoboraga. Abadepite bagize Inteko Ishinga Amategeko igizwe n’abanyamuryango 170 batoye umwanzuro wo kumusimbuza Al-Salhin Abdulnabi al-Obeidi, injeniyeri uhagarariye umujyi wa Tobruk. Saleh yari ashyigikiye cyane ubutegetsi bw’Inteko yo mu Burasirazuba buyobowe n’umuyobozi w’ingabo, Khalifa Haftar. Icyakora, abasesenguzi bavuga ko umwanya we wagiye ucika intege, cyane cyane ko abana ba Haftar
Inteko Ishinga Amategeko ya Libya ikorera mu Burasirazuba ku wa Kabiri yakuyeho Perezida wayo, Aguila Saleh, nyuma y’imyaka hafi 12 ari kuri uwo mwanya, mu gihe abatowe bagaragazaga kutishimira uburyo yayoboraga. Abadepite bagize Inteko Ishinga Amategeko igizwe n’abanyamuryango 170 batoye umwanzuro wo kumusimbuza Al-Salhin Abdulnabi al-Obeidi, injeniyeri uhagarariye umujyi wa Tobruk. Saleh yari ashyigikiye cyane ubutegetsi bw’Inteko yo mu Burasirazuba buyobowe n’umuyobozi w’ingabo, Khalifa Haftar. Icyakora, abasesenguzi bavuga ko umwanya we wagiye ucika intege, cyane cyane ko abana ba Haftar, by’umwihariko Saddam Haftar, bagenda bakomeza kugira ijambo n’ububasha. Iyi ntambwe yafashwe nyuma y’umunsi umwe gusa, ubwo abadepite 98 bo muri iyo Nteko bari bemeje uburyo bushya bwo kugena manda, aho Perezida w’Inteko n’abungirije be bemerewe kuyobora mu gihe kitarenze amezi 12 kuri manda imwe. Itangazamakuru ryo muri Libya ryatangaje ko Saleh yari yaranze iyi gahunda mbere, avuga ko itora ryo kugena igihe manda yabo izamara “ritari iryemewe kandi nta ngaruka mu mategeko rifite.” Libya imaze imyaka ihanganye n’imvururu n’akarengane ka politiki kuva Muammar Gaddafi yahirikwaho ubutegetsi mu mwaka wa 2011. Kugeza ubu, iki gihugu kiracyacitsemo ibice hagati ya Guverinoma yemewe n’Umuryango w’Abibumbye ikorera i Tripoli, n’ubutegetsi buhanganye na yo bwo mu Burasirazuba bushyigikiwe na Khalifa Haftar. Gukuraho Saleh ku mwanya we bibaye mu gihe Leta Zunze Ubumwe za Amerika iri kugerageza guteza imbere gahunda igamije kongera gutangiza ibiganiro bya politiki no guhuza inzego z’ubutegetsi za Libya.





Comments
No comments yet. Be the first to share a thought.