Umuhanzi w’injyana gakondo, Mariya Yohana, umaze imyaka irenga 40 mu muziki, agiye gukorerwa igitaramo cyo kumuha icyubahiro no kwizihiza urugendo rwe muri muzika. Mariya Yohana yinjiye mu muziki mu 1985, kuva icyo gihe akomeza gukora no guteza imbere injyana gakondo, akaba amaze imyaka irenga 40 ari mu rugendo rw’ubuhanzi. Iki gitaramo giteganyijwe kuba ku wa 24 Ukwakira 2026, ahitwa Glimpse Hotel, aho kizitabirwa n’abantu bafite ubutumire gusa. Abategura iki gikorwa bavuga ko biteganyijwe ko kizakira abantu bari hagati ya 300 na 350 , bazaba bahuriye hamwe mu kwizihiza no guha agaciro umu

Umuhanzi w’injyana gakondo, Mariya Yohana, umaze imyaka irenga 40 mu muziki, agiye gukorerwa igitaramo cyo kumuha icyubahiro no kwizihiza urugendo rwe muri muzika. Mariya Yohana yinjiye mu muziki mu 1985, kuva icyo gihe akomeza gukora no guteza imbere injyana gakondo, akaba amaze imyaka irenga 40 ari mu rugendo rw’ubuhanzi. Iki gitaramo giteganyijwe kuba ku wa 24 Ukwakira 2026, ahitwa Glimpse Hotel, aho kizitabirwa n’abantu bafite ubutumire gusa. Abategura iki gikorwa bavuga ko biteganyijwe ko kizakira abantu bari hagati ya 300 na 350, bazaba bahuriye hamwe mu kwizihiza no guha agaciro umusanzu wa Mariya Yohana mu muziki Nyarwanda. Iki gitaramo kizaba umwanya wo kongera kwibutsa abakunzi b’umuziki uruhare rwa Mariya Yohana mu kubungabunga no kumenyekanisha injyana gakondo mu myaka isaga 40 amaze akora umuziki.

A little more informed. A little more connected.