Urubyiruko rwo muri Maroc rwayoboye imyigaragambyo mu mwaka ushize ndetse bamwe bambuka imipaka bashaka amahirwe mashya, ubu batangiye kwitabira amatora, mu gihe igihugu cyitegura amatora y’Abadepite ateganyijwe ku wa Gatatu. Aya ni yo matora ya mbere y’Abadepite abaye nyuma y’imyigaragambyo ya Gen Z yahungabanyije igihugu, ikaba yarahitanye abantu benshi. Bamwe mu bitabiriye iyo myigaragambyo ubu bari mu bakandida bahatanira imyanya mu Mutwe w’Abadepite. Abakandida 7,288 baturuka mu mashyaka ya politiki 27 barahatana ku myanya 395 igize Inteko Ishinga Amategeko. Younes Belaidi, ufite imyaka

Urubyiruko rwo muri Maroc rwayoboye imyigaragambyo mu mwaka ushize ndetse bamwe bambuka imipaka bashaka amahirwe mashya, ubu batangiye kwitabira amatora, mu gihe igihugu cyitegura amatora y’Abadepite ateganyijwe ku wa Gatatu. Aya ni yo matora ya mbere y’Abadepite abaye nyuma y’imyigaragambyo ya Gen Z yahungabanyije igihugu, ikaba yarahitanye abantu benshi. Bamwe mu bitabiriye iyo myigaragambyo ubu bari mu bakandida bahatanira imyanya mu Mutwe w’Abadepite. Abakandida 7,288 baturuka mu mashyaka ya politiki 27 barahatana ku myanya 395 igize Inteko Ishinga Amategeko. Younes Belaidi, ufite imyaka 29, witabiriye imyigaragambyo, ubu ni umukandida w’Ishyaka riharanira Iterambere n’Imibereho Myiza y’Abaturage (Progress and Socialism Party) mu gace ka Ain Chock, mu mujyi wa Casablanca. Akora kandi mu Muryango wa Maroc uharanira Uburenganzira bwa Muntu. Yagize ati: “Kugira ngo iki kibazo gikemuke, twe urubyiruko tugomba kugira uruhare rugaragara kandi tukitabira ari benshi.” Undi munyamuryango w’Ishyaka riharanira Iterambere n’Imibereho Myiza y’Abaturage, Aymane Saissi, na we witabiriye imyigaragambyo ya Gen Z, yavuze ko afite icyizere, nubwo kidahagije. Yagize ati: “Sinavuga ko mfite icyizere kinini, ariko hari icyizere ko guverinoma izakurikiraho izatangiza imishinga izadufasha kugera ku byifuzo byacu by’ibanze, cyane cyane mu buzima, uburezi no kugira imibereho myiza.” Mu bakurikiranira hafi ibi bibazo harimo Ayoub Belaidi, ufite imyaka 23, wambutse ajya muri Ceuta mu gihe cy’abimukira benshi bambukaga imipaka muri iyi mpeshyi, mbere yo gusubira muri Maroc. Yagize ati: “Icyemezo cyo kwimuka cyaturutse ku gushaka ubwisanzure, kumenya imico mishya, kwiteza imbere no kubona andi mahirwe. Ariko muri Ceuta nahuye n’ibibazo. Mu minsi itatu ya mbere habaye ibihe bidasanzwe by’umutekano. Nta biryo twari dufite kandi nta n’aho kurara twari dufite.” Imyigaragambyo ya Gen Z yakwirakwiriye mu mijyi itandukanye ya Maroc mu mpera z’umwaka wa 2025. Abayitabiriye basabaga ko serivisi z’ubuzima n’uburezi zinoga, ko haboneka akazi ndetse na serivisi rusange zigahabwa abaturage neza, banenga kandi ruswa. Imibare yatangajwe n’inzego za Leta igaragaza ko mu mwaka wa 2025, ubushomeri mu rubyiruko ruri hagati y’imyaka 15 na 24 bwari kuri 37%, mu gihe igipimo rusange cy’ubushomeri mu gihugu cyari 13%. Abantu bafite hagati y’imyaka 18 na 24 bangana na hafi 12% by’abaturage ba Maroc, ariko mu bantu miliyoni 15.8 biyandikishije gutora, urubyiruko rwo muri iyo myaka rugize hafi 4% gusa.   Umwanditsi: Marie Florence NDAYISHIMIYE

A little more informed. A little more connected.