Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, yavuze ko uruhare rw’u Burundi mu bibazo by’umutekano bikomeje kugaragara mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) rutari mu rwego rwo gushaka igisubizo, ahubwo ko rushobora kurushaho gukomeza amakimbirane. Nduhungirehe yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na The New Times cyasohotse ku wa 7 Kanama 2026, asobanura uko u Rwanda rubona uruhare rw’u Burundi mu bibazo by’umutekano byo mu burasirazuba bwa RDC ndetse n’umubano ukomeje kuba mubi hagati y’ibihugu byombi. Uyu muyobozi y
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, yavuze ko uruhare rw’u Burundi mu bibazo by’umutekano bikomeje kugaragara mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) rutari mu rwego rwo gushaka igisubizo, ahubwo ko rushobora kurushaho gukomeza amakimbirane.
Nduhungirehe yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na The New Times cyasohotse ku wa 7 Kanama 2026, asobanura uko u Rwanda rubona uruhare rw’u Burundi mu bibazo by’umutekano byo mu burasirazuba bwa RDC ndetse n’umubano ukomeje kuba mubi hagati y’ibihugu byombi.
Uyu muyobozi yavuze ko u Burundi bwohereje ingabo mu burasirazuba bwa RDC bisabwe na Perezida Félix Tshisekedi, aho ngo zifatanya n’ingabo za Leta ya Congo ndetse n’umutwe wa FDLR mu bikorwa bya gisirikare.
Nduhungirehe yavuze ko ibyo bikorwa bidakwiye gufatwa nk’umusanzu mu gushaka amahoro, ahubwo ko bishobora gukomeza ikibazo cy’umutekano muke.
Yagize ati: “Uruhare rw’u Burundi si igisubizo. Ni ikibazo kubera ko bwohereje abasirikare mu burasirazuba bwa RDC bubisabwe na Perezida wayo kugira ngo bakorane n’ingabo za RDC ndetse na FDLR.”
Minisitiri yavuze kandi ko u Rwanda rwigeze kugeza ku ruhande rw’Abanyamerika, nk’abahuza mu biganiro byerekeye ikibazo cya RDC, impungenge zarwo ku ruhare rw’u Burundi mu bikorwa bya gisirikare bikomeje kubera muri icyo gihugu.
U Rwanda rwagerageje kuganira n’u Burundi
Nubwo umubano hagati ya Kigali na Gitega umaze igihe urangwa n’umwuka mubi, Nduhungirehe yavuze ko u Rwanda rwagiye rugerageza gushaka inzira y’ibiganiro kugira ngo impagarara zigabanuke.
Yagaragaje ko muri Werurwe 2025 habaye ibiganiro hagati y’inzego z’umutekano n’ubutasi z’ibihugu byombi ku mupaka, aho impande zombi zumvikanye ku ngamba zagombaga gufasha kugabanya umwuka mubi.
Icyakora, yavuze ko ibiganiro bitakomeje nyuma y’amagambo yavuzwe na Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, u Rwanda ruvuga ko yasubije inyuma intambwe yari imaze guterwa.
Nduhungirehe yavuze ko u Rwanda rwashatse ibisobanuro ku ruhande rw’u Burundi ariko ntirubone ibisubizo rwabonaga bihagije.
Nyuma y’uko AFC/M23 ifashe Umujyi wa Uvira mu ntangiriro z’Ukuboza 2025, impagarara hagati y’u Rwanda n’u Burundi zongeye kwiyongera, aho Leta y’u Burundi yashinjaga u Rwanda kugira uruhare muri ibyo bikorwa.
Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko ku itariki ya 14 n’iya 28 Ukuboza 2025, abahagarariye inzego z’umutekano n’ubutasi z’u Rwanda n’u Burundi bongeye guhura ku mupaka mu rwego rwo kuganira ku buryo bwo kugabanya umwuka mubi.
Yavuze ko ibyo biganiro ari byo biheruka kuba hagati y’izo mpande.
Impaka ku bantu bashinjwa coup d’état
Nduhungirehe yanavuze ku kibazo cy’abarundi bashinjwa kugira uruhare mu mugambi wo gukuraho ubutegetsi bwa Perezida Pierre Nkurunziza mu 2015.
Perezida Evariste Ndayishimiye aherutse kuvuga ko mu biganiro byahuje intumwa z’u Rwanda n’u Burundi, u Rwanda rwemeye kohereza i Bujumbura bamwe mu bantu bashinjwa uruhare muri uwo mugambi.
Nduhungirehe yahakanye ko u Rwanda rwigeze rutanga uwo mwanzuro, avuga ko ibiganiro kuri iki kibazo byabayeho mu 2023 ariko ntibirangire neza.
Yasobanuye ko hari ibyo u Burundi bwari bwasabwe gukora ariko bitigeze bishyirwa mu bikorwa, bityo ko nta bwumvikane busesuye bwigeze bugerwaho.
Umubano wa Kigali na Gitega umaze imyaka mu bibazo
Umubano w’u Rwanda n’u Burundi watangiye kuzamba cyane mu 2015, nyuma y’imvururu za politiki zabaye mu Burundi.
Nubwo ibihugu byombi byongeye kugerageza kuwusubiza ku murongo mu 2022, impagarara zongeye kwiyongera mu mpera za 2023.
Muri icyo gihe, Perezida Ndayishimiye yashinjaga u Rwanda gufasha umutwe wa RED-Tabara, ubuyobozi bw’u Rwanda bwo bukavuga ko ibyo birego bidafite ishingiro.
Ibibazo by’umutekano muri RDC byakomeje kongera ubukana mu mubano w’ibihugu byombi, cyane cyane kubera uruhare rw’ingabo z’u Burundi mu burasirazuba bwa RDC n’ibirego bitandukanye impande zombi zikomeje kugiranaho.
Ibyatangajwe na Minisitiri Nduhungirehe bigaragaza ko, nubwo Kigali ivuga ko yifuza ibiganiro no kugabanya umwuka mubi, hakiri itandukaniro rikomeye ku buryo u Rwanda n’u Burundi bisobanura uruhare rwa buri gihugu mu bibazo by’umutekano byo mu karere k’Ibiyaga Bigari.





Comments
No comments yet. Be the first to share a thought.