Perezida wa Zimbabwe, Emmerson Mnangagwa, yagejeje ku gihugu ijambo rigaragaza uko igihugu gihagaze, ari na ryo ryatangije ku mugaragaro inama ya kane y’Inteko Ishinga Amategeko ya 10 ya Zimbabwe. Mnangagwa yavugiye ku cyicaro cy’Inteko Ishinga Amategeko i Mount Hampden, ku birometero hafi 19 uvuye mu murwa mukuru Harare, avuga ko Leta yashoboye gukomeza intambwe imaze guterwa mu guhagarika ihindagurika ry’ifaranga n’igipimo cy’ivunjisha, ibifashijwemo n’amadevize menshi akomeje kwinjira mu gihugu. Yavuze ko izi mpinduka nziza mu bukungu rusange bw’igihugu zatewe ahanini no gukomeza kunoza i
Perezida wa Zimbabwe, Emmerson Mnangagwa, yagejeje ku gihugu ijambo rigaragaza uko igihugu gihagaze, ari na ryo ryatangije ku mugaragaro inama ya kane y’Inteko Ishinga Amategeko ya 10 ya Zimbabwe. Mnangagwa yavugiye ku cyicaro cy’Inteko Ishinga Amategeko i Mount Hampden, ku birometero hafi 19 uvuye mu murwa mukuru Harare, avuga ko Leta yashoboye gukomeza intambwe imaze guterwa mu guhagarika ihindagurika ry’ifaranga n’igipimo cy’ivunjisha, ibifashijwemo n’amadevize menshi akomeje kwinjira mu gihugu. Yavuze ko izi mpinduka nziza mu bukungu rusange bw’igihugu zatewe ahanini no gukomeza kunoza imikorere y’urwego rw’imari, avuga ko ibi bishobora gufasha gukomeza icyizere cy’abaturage n’abashoramari ku bukungu bwa Zimbabwe. Urwego rw’ubuhinzi rwazamutseho 27.9%, rufasha GDP ya Zimbabwe gukura ku kigero cya 8.3% mu 2025, aho ubuhinzi bwagize uruhare rwa 2.2% muri iri zamuka. Icyakora, Mnangagwa yaburiye ko igihembwe cy’ubuhinzi cya 2026–2027 gishobora kurangwa n’imvura iri munsi y’ikigereranyo gisanzwe mu bice bitandukanye by’akarere. Mu rwego rwo kugabanya ingaruka z’amapfa, Leta yashyizeho gahunda y’inkingi esheshatu yo kongera ubushobozi bwo guhangana n’ibiza n’imihindagurikire y’ikirere. kongera ububiko bw’ibinyampeke by’igihugu, guteza imbere ubuhinzi bujyanye n’imihindagurikire y’ikirere, uburyo buhamye bwo gutera inkunga ubuhinzi, gutera inkunga ubworozi, gushyiraho uburyo bwo gutanga amakuru y’imbuzi hakiri kare, no kongera ubushobozi bw’abaturage n’inzego bireba bwo guhangana n’ibibazo. Mnangagwa kandi yavuze ko ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bugikomeje kugira uruhare rukomeye mu bukungu bwa Zimbabwe. Leta ikaba ishishikariza kongera ibikorwa byo gushakisha amabuye y’agaciro ndetse no kuyatunganyiriza imbere mu gihugu. Yagaragaje kandi litiyumu sulfate ya mbere yakozwe muri Zimbabwe, avuga ko hari n’andi mazu arimo kubakwa kugira ngo hakorwe byinshi muri urwo rwego. Yongeyeho ko kwagura ibikorwa byo gukora zahabu, platini ndetse n’ibyuma n’ibikomoka ku byuma biri gufasha guhindura no guteza imbere urwego rw’inganda muri Zimbabwe. Umwanditsi: Marie Florence NDAYISHIMIYE





Comments
No comments yet. Be the first to share a thought.