Mu Karere ka Muhanga mu Murenge wa Cyeza, umubyeyi witwa Mukanyabyenda Hnriette akurikiranweho kwica umwana we witwa Niyonkuru Patrick w'imyaka 14 y'amavuko amukubise inkoni yo mu mutwe umuziza guhekenya ikijumba. Abaturanyi be bavuga ko nubwo yamwishe ariko atari yabigambiriye bityo ko yahabwa igihano cyoroheje. Umwe yagize ati”Ntabwo yari yabigambiriye,ndumva bahuna ariko bakamworohereza igihano.” Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyeza,Ndayisaba Aimable avuga ko Urwego rw’Ubugenzacyaha ruri gukora iperereza kuri uyu mugore. Ati”Umubyeyi wamukubise, yumvise ko umwana yatangiye kure

Mu Karere ka Muhanga mu Murenge wa Cyeza, umubyeyi witwa Mukanyabyenda Hnriette akurikiranweho kwica umwana we witwa Niyonkuru Patrick w'imyaka 14 y'amavuko amukubise inkoni yo mu mutwe umuziza guhekenya ikijumba.

Abaturanyi be bavuga ko nubwo yamwishe ariko atari yabigambiriye bityo ko yahabwa igihano cyoroheje.

Umwe yagize ati”Ntabwo yari yabigambiriye,ndumva bahuna ariko bakamworohereza igihano.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyeza,Ndayisaba Aimable avuga ko Urwego rw’Ubugenzacyaha ruri gukora iperereza kuri uyu mugore.

Ati”Umubyeyi wamukubise, yumvise ko umwana yatangiye kuremba,nawe yahise ajya mu bitaro kuko yavugaga ko umwana yamuteye ibuye.RIB yamusanze ku Kigo Nderabuzima cya Kiyumba, niho yari yagiye kwivuza.Ubu akaba ari gukurikiranwa na Satasiyo ya RIB mu Karere ka Muhanga.”

Gitifu Ndayisaba aragira inama ababyeyi kwirinda kwihanira.Umurambo wa nyakwigendera washyinguye ku munsi w’ejo.

IVOMO: UMUSEKE.RW

A little more informed. A little more connected.