Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda (CDF), Gen. Muhoozi Kainerugaba, yatangaje ko agiye kurekura Erias Lukwago, umwe mu banyapolitiki bakomeye batavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Perezida Yoweri Museveni ndetse wahoze ari Meya w’Umujyi wa Kampala, nyuma y’igitutu gikomeje kwiyongera mu gihugu. Ku wa 16 Kamena 2026, Muhoozi yashyize ku rubuga rwa X ifoto igaragaza Lukwago ari ahantu hafungiye hatazwi, ibintu byahise bikurura impaka zikomeye muri Uganda no ku rwego mpuzamahanga. Mu butumwa bwe, yavuze ko Lukwago azarekurwa nyuma y’ibisabwa n’abatari bake bashinjaga inzego z’umutekano kumufunga mu bury
Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda (CDF), Gen. Muhoozi Kainerugaba, yatangaje ko agiye kurekura Erias Lukwago, umwe mu banyapolitiki bakomeye batavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Perezida Yoweri Museveni ndetse wahoze ari Meya w’Umujyi wa Kampala, nyuma y’igitutu gikomeje kwiyongera mu gihugu.
Ku wa 16 Kamena 2026, Muhoozi yashyize ku rubuga rwa X ifoto igaragaza Lukwago ari ahantu hafungiye hatazwi, ibintu byahise bikurura impaka zikomeye muri Uganda no ku rwego mpuzamahanga. Mu butumwa bwe, yavuze ko Lukwago azarekurwa nyuma y’ibisabwa n’abatari bake bashinjaga inzego z’umutekano kumufunga mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Erias Lukwago ni umunyamategeko ndetse n’umunyapolitiki umaze imyaka myinshi ari umwe mu majwi akomeye y’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Perezida Museveni. Yabaye Meya wa Kampala kuva mu 2011, anamenyekana cyane mu guharanira uburenganzira bwa muntu no kunenga imiyoborere ya leta ya Uganda.
Kuburirwa irengero kwe byongeye gukangura impungenge ku bibazo by’ishimutwa n’ifungwa ry’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bikomeje kuvugwa muri Uganda. Abanenga leta bavuga ko hari uburyo bukoreshwa bwo gufata abantu no kubafungira ahantu hatazwi, cyane cyane abafite ibitekerezo binyuranye n’iby’ubutegetsi buriho.
Abanyamategeko n’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu bavuga ko ibi bikorwa bishobora gusubiza Uganda mu bihe by’umwijima igihugu cyanyuzemo mu myaka yashize. Bagaragaza ko gufunga abantu mu buryo butazwi no kubima uburenganzira bwo kuburanishwa ari ukwica amategeko n’uburenganzira bw’ibanze bwa muntu.
Ibi kandi byagarutsweho na Maj. Gen. (Rtd) Kahinda Otafiire wahoze ari Minisitiri w’Umutekano w’Imbere mu Gihugu, wavuze ko uburyo abantu baburirwa irengero muri iki gihe busa n’ubwakoreshwaga mu gihe cy’ubutegetsi bw’uwahoze ari Perezida Idi Amin.
Mu gihe abaturage n’imiryango mpuzamahanga bakomeje gusaba ibisobanuro ku ifungwa rya Lukwago n’abandi bavuga ko baburiwe irengero, amaso yose ahanzwe ku butegetsi bwa Uganda kugira ngo harebwe niba isezerano rya Muhoozi ryo kurekura uwo munyapolitiki rizashyirwa mu bikorwa.
Iyi nkuru ikomeje gukurikiranwa mu gihe impaka ku iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu muri Uganda zikomeje gufata indi ntera.





Comments
No comments yet. Be the first to share a thought.