Dr Olive Kobusingye, mushiki wa Dr Kizza Besigye, umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Uganda ufungiye muri gereza ya Luzira Maximum Security Prison, yemerewe kuba muri iyo gereza kugira ngo amuhe ubuvuzi amasaha 24 kuri 24. Umuryango wa Besigye watangaje ko Dr Kobusingye, akaba ari umuganga, ubu aba muri gereza ndetse akaryama mu cyumba kimwe na musaza we , kugira ngo amukurikirane mu buryo bw’ubuvuzi igihe cyose. Umuryango wavuze ko Kobusingye yemerewe kugumana na Besigye kuva ku wa Gatanu, nyuma y’uko uyu munyapolitiki asubijwe muri gereza ya Luzira avuye ku bitaro bya Mulago Natio
Dr Olive Kobusingye, mushiki wa Dr Kizza Besigye, umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Uganda ufungiye muri gereza ya Luzira Maximum Security Prison, yemerewe kuba muri iyo gereza kugira ngo amuhe ubuvuzi amasaha 24 kuri 24.
Umuryango wa Besigye watangaje ko Dr Kobusingye, akaba ari umuganga, ubu aba muri gereza ndetse akaryama mu cyumba kimwe na musaza we, kugira ngo amukurikirane mu buryo bw’ubuvuzi igihe cyose.
Umuryango wavuze ko Kobusingye yemerewe kugumana na Besigye kuva ku wa Gatanu, nyuma y’uko uyu munyapolitiki asubijwe muri gereza ya Luzira avuye ku bitaro bya Mulago National Referral Hospital, aho yari ari kuvurirwa nyuma yo kugwa mu rukiko.
Umugore wa Besigye, Winnie Byanyima, yavuze ko umugabo we yakuwe mu cyumba cyita ku barwayi bakeneye ubufasha bwihariye (High Dependency Unit) ku bitaro bya Mulago nyuma ya saa moya z’umugoroba, nyuma y’amasaha make Minisitiri w’Ubuzima, Chris Baryomunsi, amusuye.
Umuryango wa Besigye wavuze ko yakuwe mu bitaro “nubwo abaganga bo muri Mulago n’abo muri Luzira bari babigiriye inama yo kutabikora.”
Mu mezi ashize, umuryango wa Besigye wakomeje gusaba ko yakwitabwaho n’umuganga we bwite, aho kuvurwa n’abaganga bashyirwaho na Leta.
Besigye amaze igihe afunzwe, mu gihe ubuzima bwe bukomeje gutera impungenge umuryango we ndetse n’abamushyigikiye.





Comments
No comments yet. Be the first to share a thought.