Ikigo cy’Igihugu gishinzwe indangamuntu mu Rwanda, NIDA, cyatangiye gufasha abaturage bagizweho ingaruka n’ibiza bo mu bice bitandukanye by’Igihugu bagatakaza ibyangombwa byabo birimo n’indangamuntu, kongera kuba bakorerwa izindi. Ibiza byibasiye u Rwanda mu matariki ya 2-3 Gicurasi 2023 mu Ntara y’Amajyaruguru, Amajyepfo n’Iburengerazuba byahitanye abarenga 135 abandi basaga ibihumbi 20 bava mu byabo. Usibye guhitana ubuzima bwa benshi byanatwaye imitungo y'abantu harimo n'ibyangobwa byayo. Amakuru dukesha Igihe aravuga ko , abakozi ba NIDA bamaze kugera mu nkambi zinyuranye aho bari gufasha
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe indangamuntu mu Rwanda, NIDA, cyatangiye gufasha abaturage bagizweho ingaruka n’ibiza bo mu bice bitandukanye by’Igihugu bagatakaza ibyangombwa byabo birimo n’indangamuntu, kongera kuba bakorerwa izindi.
Ibiza byibasiye u Rwanda mu matariki ya 2-3 Gicurasi 2023 mu Ntara y’Amajyaruguru, Amajyepfo n’Iburengerazuba byahitanye abarenga 135 abandi basaga ibihumbi 20 bava mu byabo. Usibye guhitana ubuzima bwa benshi byanatwaye imitungo y'abantu harimo n'ibyangobwa byayo.
Amakuru dukesha Igihe aravuga ko , abakozi ba NIDA bamaze kugera mu nkambi zinyuranye aho bari gufasha baturage kuzongera kubona indangamuntu mu buryo bwihuse.
Mu nkambi ya Inyemeramihigo yo mu Karere ka Rubavu mu Murenge wa Rugerero, abakozi ba NIDA bamaze kwegera aba baturage kugira ngo abatakaje ibyangombwa byabo bafashwe kubibona mu buryo bwihuse.

Abaturage batangiye gufashwa kubona indangamuntu





Comments
No comments yet. Be the first to share a thought.