Urwego rwa Nigeria rushinzwe kurwanya ibiyobyabwenge rwatangaje ko rwataye muri yombi abagabo babiri bakekwaho gukoresha laboratwari ikorerwamo methamphetamine, mu majyepfo ashyira uburasirazuba bw’igihugu. Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kubahiriza amategeko arwanya ibiyobyabwenge (NDLEA) cyatangaje ko ku laboratwari y’agateganyo iherereye ahitwa Obeagu, muri Leta ya Enugu, habonetse imiti myinshi ikoreshwa mu gukora ibiyobyabwenge. Abakekwa ngo bakoreraga muri iyo laboratwari bafatanyije n’umwe mu bagize agatsiko k’abacuruzi b’ibiyobyabwenge bo muri Mexico, ariko uyu we akaba yaravuye muri Nige

Urwego rwa Nigeria rushinzwe kurwanya ibiyobyabwenge rwatangaje ko rwataye muri yombi abagabo babiri bakekwaho gukoresha laboratwari ikorerwamo methamphetamine, mu majyepfo ashyira uburasirazuba bw’igihugu. Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kubahiriza amategeko arwanya ibiyobyabwenge (NDLEA) cyatangaje ko ku laboratwari y’agateganyo iherereye ahitwa Obeagu, muri Leta ya Enugu, habonetse imiti myinshi ikoreshwa mu gukora ibiyobyabwenge. Abakekwa ngo bakoreraga muri iyo laboratwari bafatanyije n’umwe mu bagize agatsiko k’abacuruzi b’ibiyobyabwenge bo muri Mexico, ariko uyu we akaba yaravuye muri Nigeria. Abandi banya-Nigeria babiri na bo baracyashakishwa kubera uruhare bakekwaho kuba baragize muri iki kibazo. Ni laboratwari ya kane ikomeye ikora methamphetamine ifashwe muri Nigeria kuva muri Gicurasi. Abategetsi bavuga ko ibikorwa byose uko ari bine byari bifitanye isano n’abaturage ba Mexico. Kuva muri Gicurasi, nibura Abanya-Mexico batanu bamaze gutabwa muri yombi muri Nigeria, bakekwaho kugira uruhare mu ikorwa rya methamphetamine, nk’uko NDLEA ibitangaza. Izi gahunda zo gufata abakekwa zibaye mu gihe hari ubwoba bugenda bwiyongera ko imitwe y’abacuruzi b’ibiyobyabwenge yo muri Latin America iri gushyiraho imiyoboro yo kubyaza ibiyobyabwenge muri Afurika, kugira ngo ibashe kubigeza ku masoko yo mu Burayi no mu tundi turere. Afurika y’Iburengerazuba isanzwe ari imwe mu nzira zikomeye zinyuzwamo cocaine iva muri Amerika y’Epfo ijyanwa mu Burayi.   Umwanditsi : Marie Florence NDAYISHIMIYE

A little more informed. A little more connected.