Mu kiganiro umuyobozi wa pariki ya Nyungwe, Niyigaba Protais yagiranye n’abanyamakuru bakora bakanatangaza inkuru ku bidukikije mu Rwanda. (Rwanda Environmental Journalists) umuyobozi wa pariki ya Nyungwe, Niyigaba Protais Yababwiye ko hari inyigo yo kugarura inyamaswa z’inzovu nyuma y’imyaka isaga 25 zitakibarinzwa muri iyi pariki , avuga ko kubufatanye na Africans parks hari ugukorwa inyigo yukuntu harebwa buryo ki haboneka inyungu ku gihugu mu gihe izi nzovu zaba zigarutse cyangwa igihombo African parks yahura nacyo mu gihe izi nzovu zaba zije muri iyi pariki. Yagize Ati “Mu bikorwa bya Afr
Mu kiganiro umuyobozi wa pariki ya Nyungwe, Niyigaba Protais yagiranye n’abanyamakuru bakora bakanatangaza inkuru ku bidukikije mu Rwanda. (Rwanda Environmental Journalists)

umuyobozi wa pariki ya Nyungwe, Niyigaba Protais
Yababwiye ko hari inyigo yo kugarura inyamaswa z’inzovu nyuma y’imyaka isaga 25 zitakibarinzwa muri iyi pariki , avuga ko kubufatanye na Africans parks hari ugukorwa inyigo yukuntu harebwa buryo ki haboneka inyungu ku gihugu mu gihe izi nzovu zaba zigarutse cyangwa igihombo African parks yahura nacyo mu gihe izi nzovu zaba zije muri iyi pariki.
Yagize Ati “Mu bikorwa bya African Parks izwiho ni ukugarura inyamaswa muri za Pariki.”
Niyigaba avuga ko ikibanza gukorwa kibanziriza uwo mushinga wo kuzigaruramo ari inyigo.
Akavuga ko mu nyigo harebwa ikiguzi icyo gikorwa cyo kusubiza inzovu muri Pariki ya Nyungwe kizatwara hakanarebwa ibyiza kizagirira abaturage n’igihugu muri rusange uwo mushinga ushyirwa mu bikorwa.
Ati “Iyo bigaragaye ko inyungu ziri hasi y’ibyiza bari biteze kuwukuramo, bawureka.”
Uyu muyobozi akomeza avuga ko ubu inyigo igeze ku kigero cyiza kandi ko bari kureba niba igihugu cyabyungukiramo byibuze arenga 50%, muri iyo nyigo kandi harimo no kurebwa niya ntacyo izo Nzovu mu gihe zaba zigeze muri iyi pariki ntacyo zakangiza mu myaka ya baturiye iyi pariki cyangwa ngo zibe zajyira nabo zitwara ubuzima .
Iyi pariki ya Nyungwe isanzwe irimo inyamaswa zitandukanye NK’Inkende, inkomo, imbwebwe, Isha, Ifumberi ibyonde, Imikunde, ibitera, imondo, ndetse utibagiwe inzoka z’ubumara n’inyoni








Comments
No comments yet. Be the first to share a thought.