Papa Leo XIV yavuze ko impungenge z’abahanga ku ngaruka zishobora guterwa n’ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano (AI) atari “Fake News”, asaba isi kutirengagiza ibyago bishobora guterwa n’iri koranabuhanga. Ibi yabivuze ku wa 28 Nzeri 2026, ubwo yagiranaga ikiganiro n’abanyamakuru mu ndege yari imusubije i Roma nyuma y’uruzinduko mu Bufaransa. Yavuze ko atari mu bwoba bukabije, ariko ko hakenewe ibiganiro n’ubufatanye hagati y’abayobozi, abahanga n’ibigo by’ikoranabuhanga kugira ngo AI ikoreshwe neza. Papa yanenze uburyo bamwe mu bayobozi b’ibigo by’ikoranabuhanga badashaka ko leta zigira uru
Papa Leo XIV yavuze ko impungenge z’abahanga ku ngaruka zishobora guterwa n’ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano (AI) atari “Fake News”, asaba isi kutirengagiza ibyago bishobora guterwa n’iri koranabuhanga. Ibi yabivuze ku wa 28 Nzeri 2026, ubwo yagiranaga ikiganiro n’abanyamakuru mu ndege yari imusubije i Roma nyuma y’uruzinduko mu Bufaransa. Yavuze ko atari mu bwoba bukabije, ariko ko hakenewe ibiganiro n’ubufatanye hagati y’abayobozi, abahanga n’ibigo by’ikoranabuhanga kugira ngo AI ikoreshwe neza. Papa yanenze uburyo bamwe mu bayobozi b’ibigo by’ikoranabuhanga badashaka ko leta zigira uruhare mu kugena amategeko agenga AI. Yatanze urugero kuri Jensen Huang, umuyobozi wa Nvidia, agaragaza ko hakenewe amategeko n’uburyo bwo kugenzura iri koranabuhanga. Ibi bihura n’ibikubiye muri Magnificahumanitas, inyandiko ye y’ikirenga yasinywe ku wa 15 Gicurasi 2026, igatangazwa ku mugaragaro ku wa 25 Gicurasi. Muri yo nyandiko, Papa ashimangira ko AI ikwiye kurengera agaciro ka muntu, uburenganzira, ukuri n’inyungu rusange, aho guhabwa ububasha burenze ubwo umuntu ashobora kugenzura. Papa kandi yagarutse ku ngaruka za AI ku makuru n’itumanaho, cyane cyane amashusho n’amajwi bishobora gukorwa mu buryo buyobya abantu. Asaba ko abantu bagenzura amasoko y’amakuru kandi bakagira inshingano mu gukoresha ikoranabuhanga. Ku bijyanye n’akazi, yagaragaje ko agaciro k’umuntu kadakwiye gupimwa gusa n’umusaruro atanga cyangwa ubushobozi bwe bwo gukora. Yanasabye ko AI itakoreshwa mu gufata imyanzuro ikomeye ku bantu hatabayeho uruhare n’ubugenzuzi bwa muntu. Mu bijyanye n’intambara, Papa yamaganye guha algoritemu ububasha bwo gufata imyanzuro ifite ingaruka ku buzima bwa muntu. Muri Magnifica humanitas, yashimangiye ko nta algoritemu ishobora gutuma intambara iba ikintu cyemewe mu myitwarire. Muri rusange, Papa Leo XIV ntiyamaganira kure AI yose, ahubwo asaba ko iterambere ryayo rijyana n’amategeko, kugenzura, ubushakashatsi n’uburenganzira bwa muntu. Ku bwe, isi ikwiye gukoresha AI mu guteza imbere umuntu, aho kuyemerera kumusimbura mu myanzuro ikomeye cyangwa kumugabanyiriza agaciro. Uwanditse: Rahab Iradukunda.





Comments
No comments yet. Be the first to share a thought.