Papa Leo XIV yashyizeho Karidinali Mauro Gambetti w’imyaka 60, ukomoka i Bologna akaba ari umwe mu Bafransiskani ba conventual, nka Arkiyepiskopi mushya wa Chieti-Vasto, muri Abruzzo mu Butaliyani. Ibi byabaye nyuma yo kwakira kwegura kwa Arkiyepiskopi Bruno Forte w’imyaka 77. Kuva muri Gashyantare 2021, Gambetti yari Vicar General wa Papa mu Mujyi wa Vatikani, akaba na Arkipadiri mukuru wa Bazilika ya Mutagatifu Petero ndetse na Perezida w’urwego rushinzwe imirimo n’imicungire ya Bazilika ya Mutagatifu Petero. Mbere yaho, kuva mu 2013 kugeza mu 2020, yari Umuyobozi w’Ikigo cy’Abafransiskani
Papa Leo XIV yashyizeho Karidinali Mauro Gambetti w’imyaka 60, ukomoka i Bologna akaba ari umwe mu Bafransiskani ba conventual, nka Arkiyepiskopi mushya wa Chieti-Vasto, muri Abruzzo mu Butaliyani. Ibi byabaye nyuma yo kwakira kwegura kwa Arkiyepiskopi Bruno Forte w’imyaka 77. Kuva muri Gashyantare 2021, Gambetti yari Vicar General wa Papa mu Mujyi wa Vatikani, akaba na Arkipadiri mukuru wa Bazilika ya Mutagatifu Petero ndetse na Perezida w’urwego rushinzwe imirimo n’imicungire ya Bazilika ya Mutagatifu Petero. Mbere yaho, kuva mu 2013 kugeza mu 2020, yari Umuyobozi w’Ikigo cy’Abafransiskani cya Mutagatifu Fransisiko i Assisi. Papa Francis yagize Gambetti Karidinali mu Gushyingo 2020, maze ku itariki ya 20 Gashyantare 2021 amushyiraho indi imirimo ikomeye muri Vatikani. Mauro Gambetti yavukiye i Castel San Pietro Terme, mu ntara ya Bologna, ku itariki ya 27 Ukwakira 1965. Yize ibijyanye n’ubwubatsi n’imashini (Mechanical Engineering) muri Kaminuza ya Bologna. Muri Nzeri 1992, yinjiye mu muryango w’Abafurere Bafransiskani ba conventual, maze mu Nzeri 1998 arahirira burundu amasezerano y’ubuzima bw’abihayimana. Nyuma yaje kubona impamyabumenyi ya Kaminuza mu bijyanye na Tewolojiya (Theology) mu Ishuri Rikuru rya Tewolojiya rya Assisi i Perugia. Yaje kandi kubona impamyabumenyi y’icyiciro cyisumbuye muri Anthropologie ya Tewolojiya muri Fakulteti ya Tewolojiya yo mu Butaliyani bwo hagati, i Florence. Yahawe ubupadiri ku itariki ya 8 Mutarama 2000, i Longiano, muri Kiliziya y’Umusaraba Mutagatifu. Yahoze akora umurimo wo kuyobora urubyiruko n’abitegura kwinjira mu buzima bw’ubusaseridoti muri Emilia-Romagna. Kuva mu 2005 kugeza mu 2009, yanabaye umuyobozi w’umuryango w’abihayimana akaba n’umushinzwe kuwurera no kuwushishikariza mu bikorwa byawo. Mu mpeshyi ya 2009, abavandimwe be bo mu Ntara ya Bologna ya Mutagatifu Antoni wa Padova bamutoye kuba Umuyobozi w’Intara yabo. Ku itariki ya 22 Gashyantare 2013, Umuyobozi Mukuru w’Umuryango w’Abafransiskani yamuhamagariye kuba Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Abafransiskani cya Mutagatifu Fransisiko i Assisi, ku gihe cy’imyaka ine, kuva mu 2013 kugeza mu 2017. Mu 2017, yongeye gutorerwa kuyobora icyo kigo mu gihe cya 2017–2021. Yakomeje uwo mwanya kugeza ku itariki ya 30 Ukwakira 2020, ubwo yagizwe Arkiyepiskopi ufite icyicaro cya Tisiduo. Yahawe ubwepiskopi ku itariki ya 22 Ugushyingo 2020, mu Bazilika ya Mutagatifu Fransisiko i Assisi. Mu nama idasanzwe y’Abakaridinali yabaye ku itariki ya 28 Ugushyingo 2020, Papa Francis yagize Mauro Gambetti Karidinali, amuha ubuyobozi bw’itorero rya Diyakoni ryitiriwe Izina Ritagatifu rya Mariya riri ahitwa Trajan Forum. Nyuma yo kumushyiraho ku itariki ya 29 Gashyantare 2021 nka Vicar General wa Papa mu Mujyi wa Vatikani, Arkipadiri mukuru wa Bazilika ya Mutagatifu Petero ndetse na Perezida w’urwego rushinzwe imirimo n’imicungire ya Bazilika ya Mutagatifu Petero, Papa Francis yamugize kandi umucamanza w’Urukiko rwa Cassation rwa Leta y’Umujyi wa Vatikani muri Kamena 2023. Karidinali Gambetti kandi ni umwe mu bagize Dicastery ishinzwe Ibigo by’Abiyeguriye Imana n’Imiryango y’Ubuzima bw’Intumwa muri Kiliziya Gatolika.





Comments (1)
Murakoze Hobe News, mukomereze aho.