Abasura urusengero rw’amateka rwa Parthenon, ruherereye ku musozi wa Acropolis mu murwa mukuru Athens mu Bugereki, ubu bongeye kurubona rugaragaza isura yarwo ya kera ku nshuro ya mbere mu myaka isaga 220 ishize, nyuma y’ikorwa ry’imirimo ikomeye yo kurusana no kurugarurira ubwiza rwahoze rufite. Ku wa Kane, abayobozi b’u Bugereki batangije ku mugaragaro igice cy’uburengerazuba bw’uru rusengero nyuma yo gushyirwamo amabuye abiri mashya ya marble, yuzuzaga ibice byari bimaze ibinyejana byinshi byarangiritse. Ibi byatumye Parthenon yongera kugaragara mu buryo bwegereye cyane uko yari imeze mber
Abasura urusengero rw’amateka rwa Parthenon, ruherereye ku musozi wa Acropolis mu murwa mukuru Athens mu Bugereki, ubu bongeye kurubona rugaragaza isura yarwo ya kera ku nshuro ya mbere mu myaka isaga 220 ishize, nyuma y’ikorwa ry’imirimo ikomeye yo kurusana no kurugarurira ubwiza rwahoze rufite. Ku wa Kane, abayobozi b’u Bugereki batangije ku mugaragaro igice cy’uburengerazuba bw’uru rusengero nyuma yo gushyirwamo amabuye abiri mashya ya marble, yuzuzaga ibice byari bimaze ibinyejana byinshi byarangiritse. Ibi byatumye Parthenon yongera kugaragara mu buryo bwegereye cyane uko yari imeze mbere. Parthenon, yubatswe mu myaka igera ku 2,500 ishize, ni kimwe mu bimenyetso by’amateka n’umuco bikomeye ku Isi. Iri ku rutonde rw’ibikurura ba mukerarugendo benshi mu Bugereki, aho mu mwaka ushize rwasuwe n’abarenga miliyoni 4.6. Imirimo yo kurusana imaze imyaka myinshi ikorwa igamije gukosora ibyangijwe n’intambara, ibiza by’ikirere ndetse n’ibikorwa by’ubusahuzi byabaye mu bihe bitandukanye by’amateka. Minisitiri w’Umuco w’u Bugereki, Lina Mendoni, yavuze ko isura nshya ya Parthenon ari intambwe ikomeye mu kubungabunga umurage ndangamateka w’Igihugu. Yashimangiye ko amabuye mashya yongewemo atagarukira gusa ku kuzuza ibice byari byarangiritse, ahubwo ko afasha urusengero kongera kugaragaza ubwiza n’ubuhanga bw’ubwubatsi bwari bururanga mu bihe bya kera. Uyu mushinga wo gusana no kubungabunga Parthenon uterwa inkunga n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU), ukaba uri mu bikorwa binini byo kurinda no gusigasira umurage ndangamuco w’u Bugereki byatangiye mu mwaka wa 1975. Nyuma y’ibinyejana birenga bibiri uru rusengero rugaragaza ibimenyetso by’isenyuka n’iyangirika, ubu rwongeye kwerekana isura yegereye cyane uko rwari rumeze mu bihe byarwo by’ubwiza, ibintu bikomeje gukurura abakunzi b’amateka n’umuco baturuka hirya no hino ku Isi.





Comments
No comments yet. Be the first to share a thought.