Mu busanzwe hamenyerewe umuco wo kuva abantu bagenda barikumwe n'imbwa cyangwa ipusi mu gihe bari muri siporo cyangwa se bari kugenda bisanzwe bananura imitsi. Uzarutugurwa umunsi wagiye muri Australia muri Leta ya Queensland ugatemberera mu gace ka Logana gahereye mu Majyepfo y'Uburasirazuba bwa Queensland. Muri ako gace hatuye umwana w'umukobwa witwa Naomi Barlow wahindutse Kimenyabose we n'inkokokazi ye Marvis badatana. Ikinyamakuru ABC news kivuga ko byose byatangiye ubwo uyu mukobwa yagiraga isabukuru y'amavuko maze mu mpano yahawe hakazamo inkoko. Naomi avuga ko kuva icyo gihe yatangiye
Mu busanzwe hamenyerewe umuco wo kuva abantu bagenda barikumwe n'imbwa cyangwa ipusi mu gihe bari muri siporo cyangwa se bari kugenda bisanzwe bananura imitsi.
Uzarutugurwa umunsi wagiye muri Australia muri Leta ya Queensland ugatemberera mu gace ka Logana gahereye mu Majyepfo y'Uburasirazuba bwa Queensland.
Muri ako gace hatuye umwana w'umukobwa witwa Naomi Barlow wahindutse Kimenyabose we n'inkokokazi ye Marvis badatana.
Ikinyamakuru ABC news kivuga ko byose byatangiye ubwo uyu mukobwa yagiraga isabukuru y'amavuko maze mu mpano yahawe hakazamo inkoko.
Naomi avuga ko kuva icyo gihe yatangiye kujya akunda inkoko kurusha abantu kuko yo imuha amahoro.
Naomi ati " Iyi nkoko nayibonye ku isabukuru y'amavuko yange. Twatangiye kujya dutembera ariko ntibikunde igaca mu cyerekezo ntanyuzemo ariko ubu yaramenyereye. Inkoko zituma nishima ariko abantu batuma mbabara".
Umubyeyi wa Naomi avuga ko umukobwa we akunda korora cyane kuko aho batuye yahagize icyanya cy'amatungo kuko ubu bafite ingurube 11, imbwa ebyiri, ipusi ebyiri n'izindi nkoko 4.

Inkoko ya Naomi yahindutse Inshuti ye y'akadasohoka.





Comments
No comments yet. Be the first to share a thought.