Abantu bane babuze ubuzima nyuma yo kurwara bikomeye bikekwa ko bifitanye isano no kurya inyama z’inguge mu gace ka Munsanga, muri zone de santé ya Pinga, muri Teritwari ya Walikale, mu Ntara ya Nord-Kivu muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC). Ibi byabaye nyuma y’uko abaturage benshi basangiye inyama z’inguge ku wa 26 Nzeri 2026. Nyuma yo kuzirya, bamwe batangiye kugaragaza ibimenyetso by’uburwayi, abandi bajyanwa kwitabwaho n’abashinzwe ubuzima, naho bane baza kubura ubuzima. Abashinzwe ubuzima bohereje itsinda muri ako gace kugira ngo risuzume abarwayi, rikore iperereza ndets
Abantu bane babuze ubuzima nyuma yo kurwara bikomeye bikekwa ko bifitanye isano no kurya inyama z’inguge mu gace ka Munsanga, muri zone de santé ya Pinga, muri Teritwari ya Walikale, mu Ntara ya Nord-Kivu muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC). Ibi byabaye nyuma y’uko abaturage benshi basangiye inyama z’inguge ku wa 26 Nzeri 2026. Nyuma yo kuzirya, bamwe batangiye kugaragaza ibimenyetso by’uburwayi, abandi bajyanwa kwitabwaho n’abashinzwe ubuzima, naho bane baza kubura ubuzima. Abashinzwe ubuzima bohereje itsinda muri ako gace kugira ngo risuzume abarwayi, rikore iperereza ndetse rifate ibipimo byoherezwa muri laboratwari. Ibi bizafasha kumenya niba uburwayi bwatewe n’uburozi bw’ibiribwa, mikorobe cyangwa indi mpamvu. Kugeza ubu, ntiharamenyekana neza ko inyama z’inguge ari zo zateye izo mpfu, kuko ibisubizo bya laboratwari biracyategerejwe. Ni yo mpamvu abashinzwe ubuzima bakomeje kwirinda gutangaza impamvu ya nyuma y’iki kibazo mbere y’uko ibisubizo biboneka. Iki kibazo cyateje impungenge mu baturage bo muri ako gace, cyane cyane ku bijyanye no kurya inyama z’inyamaswa zo mu gasozi. Abashinzwe ubuzima bakomeje gukurikirana abantu bose bashobora kuba barariye kuri uwo musangiro cyangwa baragize aho bahurira n’izo nyama. Iperereza rirakomeje kugira ngo hamenyekane neza icyateye uburwayi n’impfu, ndetse hafatwe ingamba zo kurinda ko ikibazo cyakomeza kwibasira abandi baturage.





Comments (1)
Muzatubwire uko bizagenda nyuma, turabategereje.