Abaherutse gutora muri São Tomé na Príncipe barasaba ko Leta izashyiraho ingamba zo guhangana n’ibibazo by’ubukungu no kongera amahirwe y’akazi mu gihugu, mu gihe iki gihugu gito cyo ku birwa gikomeje guhura n’iyongera ry’umubare w’urubyiruko rujya gushaka ubuzima mu mahanga. Amakuru dukesha africanews avugako Mu gihe abaturage batoraga amajwi mu matora rusange yabaye ku Cyumweru, benshi bavuze ko bifuza ko abayobozi bashya bashyira imbere ibibazo bibakomereye mu buzima bwa buri munsi, birimo kubona akazi no kugira imibereho myiza. Maria Nascimento, ucuruza ku isoko, yagize ati:“Nizeye ko mu

Abaherutse gutora muri São Tomé na Príncipe barasaba ko Leta izashyiraho ingamba zo guhangana n’ibibazo by’ubukungu no kongera amahirwe y’akazi mu gihugu, mu gihe iki gihugu gito cyo ku birwa gikomeje guhura n’iyongera ry’umubare w’urubyiruko rujya gushaka ubuzima mu mahanga. Amakuru dukesha africanews avugako Mu gihe abaturage batoraga amajwi mu matora rusange yabaye ku Cyumweru, benshi bavuze ko bifuza ko abayobozi bashya bashyira imbere ibibazo bibakomereye mu buzima bwa buri munsi, birimo kubona akazi no kugira imibereho myiza. Maria Nascimento, ucuruza ku isoko, yagize ati:“Nizeye ko mu myaka iri imbere bazarushaho gutekereza ku bantu bameze nkatwe, abantu bo mu baturage basanzwe, nk’abacuruzi bo ku masoko.”Ku bandi baturage, icy’ingenzi ni uko Leta nshya izashyira mu bikorwa ingamba zikomeye nyuma yo gutangira imirimo. Aidolander Francisco, ukora akazi ko gukora amatafari, yagize ati:“Nizeye ko nibagera ku butegetsi bazita ku bibazo bihari, bakareba niba hari icyo bashobora gukora kugira ngo bafashe igihugu.” Urubyiruko na rwo rurasaba ko amasezerano n’ibyasezeranyijwe mu gihe cy’amatora bihinduka ibikorwa bifatika bizamura imibereho y’abaturage. Carla Vaz, umunyeshuri, yagize ati:“Icyo ntegereje ni uko uzashobora gushyiraho Leta azasohoza amasezerano yatanzwe mu gihe cy’amatora kandi akazamura imibereho y’igihugu.”

Kujya gutura cyangwa gushakira akazi mu mahanga byiyongereye cyane mu myaka ya vuba. Raporo ya Banki y’Isi yo mu 2025 yagaragaje ko abantu hafi 40,000, bangana n’abaturage hafi 18% ba São Tomé na Príncipe, baba hanze y’igihugu. Ku bw’ibyo, imwe mu mbogamizi zikomeye Leta izaba ifite ni ugushyiraho imirimo n’andi mahirwe ahagije, ku buryo urubyiruko rwinshi rwumva ko rushobora kubaka ahazaza harwo muri ibyo birwa aho kujya gushakira ubuzima mu mahanga.     Umwanditsi : Marie Florence NDAYISHIMIYE

A little more informed. A little more connected.