Umuhanzikazi ukomoka muri Colombia, Shakira yavuze ko yahisemo gukorana indirimbo 'Dai Dai' y'igikombe cy'isi cya 2026 na Burna Boy kubera ijwi rye ndetse n'imbaraga ashyira mu kuririmba. Shakira yavuze ko yari asanzwe akunda Burna Boy, ari na yo mpamvu yamuhamagaye amusaba ko bakorana. Yashimangiye ko yanyuzwe n'umusaruro wavuye mu bufatanye bwabo, avuga ko Burna Boy ari we wari amahitamo ye ya mbere na nyuma. Kuva "Dai Dai" yasohoka, ikomeje kwandika amateka ku rwego mpuzamahanga, aho yabaye iya mbere kuri Spotify Global Music Video Chart, inafasha Burna Boy kuba Umunyafurika wa mbere wag

  • Umuhanzikazi ukomoka muri Colombia, Shakira yavuze ko yahisemo gukorana indirimbo 'Dai Dai' y'igikombe cy'isi cya 2026 na Burna Boy kubera ijwi rye ndetse n'imbaraga ashyira mu kuririmba.

Shakira yavuze ko yari asanzwe akunda Burna Boy, ari na yo mpamvu yamuhamagaye amusaba ko bakorana. Yashimangiye ko yanyuzwe n'umusaruro wavuye mu bufatanye bwabo, avuga ko Burna Boy ari we wari amahitamo ye ya mbere na nyuma. Kuva "Dai Dai" yasohoka, ikomeje kwandika amateka ku rwego mpuzamahanga, aho yabaye iya mbere kuri Spotify Global Music Video Chart, inafasha Burna Boy kuba Umunyafurika wa mbere wageze ku mwanya wa mbere kuri Apple Music Global Top Songs, ndetse aba Umunyafurika wa mbere waririmbye mu birori by'ikiruhuko k'igice cya mbere mu gikombe k'Isi Dore ko Dai Dai imaze kurebwa inshuro zirenga Millions 565 kuri YouTube mugihe kingana n'amezi abiri yonyine.

A little more informed. A little more connected.