Umuhanzikazi w'ikirangirire ku isi, Taylor Swift, ukomeje kwandika amateka mu ruganda rw'imyidagaduro, yamaze gutangaza ko agiye gukorana na Pixar muri filime y'amateka ya Toy Story 5. Uyu muhanzikazi yatangaje ko yanditse indirimbo y'umwimerere yise “I Knew It, I Knew You”, izakoreshwa muri iyi filime. Taylor Swift, uzwiho gukora ibintu bye mu ibanga ariko mu buryo bwuje ubuhanga, yanyujije ubu butumwa ku rubuga rwe rwa Instagram. Ibi yabigaragaje binyuze mu ifoto iteye amatsiko, aho agaragara aryamye mu ndabo, yambaye ikanzu y'indabo ihuje n'ibihe by'impeshyi. Yanatangaje ko iyi ndirimbo iz
Umuhanzikazi w'ikirangirire ku isi, Taylor Swift, ukomeje kwandika amateka mu ruganda rw'imyidagaduro, yamaze gutangaza ko agiye gukorana na Pixar muri filime y'amateka ya Toy Story 5. Uyu muhanzikazi yatangaje ko yanditse indirimbo y'umwimerere yise “I Knew It, I Knew You”, izakoreshwa muri iyi filime. Taylor Swift, uzwiho gukora ibintu bye mu ibanga ariko mu buryo bwuje ubuhanga, yanyujije ubu butumwa ku rubuga rwe rwa Instagram. Ibi yabigaragaje binyuze mu ifoto iteye amatsiko, aho agaragara aryamye mu ndabo, yambaye ikanzu y'indabo ihuje n'ibihe by'impeshyi. Yanatangaje ko iyi ndirimbo izagera ku mbuga zicururizwaho umuziki ku wa 5 Kamena 2026.

Mu magambo akora ku mutima, Taylor Swift yagaragaje ko uyu mushinga atari akazi gusa, ahubwo ari inzozi yari amaranye igihe kirekire kuva akiri umwana muto. Amakuru y'uko Swift yaba afite uruhare muri iyi filime yari amaze iminsi acicikana cyane, nyuma y'uko mu mijyi ikomeye nka London na Chicago hagaragaye ibyapa binini byanditseho inyuguti “T.S.” Nubwo benshi bibazaga niba izo nyuguti zisobanura Taylor Swift cyangwa Toy Story, abafana b'uyu muhanzikazi bahise bemeza ko ari we. Ibi babishingiraga ku kuba kuri buri cyapa hariho ibicu 13, umubare Taylor Swift afata nk'uw'amahirwe mu buzima bwe ndetse no mu bihangano bye. Pixar na yo ntiyari yicaye ubusa, kuko yari imaze iminsi ikongeza amatsiko y'abantu binyuze ku mbuga nkoranyambaga, aho yashyize hanze amashusho ya Jessie, umwe mu bakinnyi b'imena ba Toy Story, aherekejwe n'amagambo akomoza ku ndirimbo ya Swift yitwa “Shake It Off”, ibintu byafatwaga nk'ikimenyetso simusiga cy'ubu bufatanye. Filime Toy Story 5 biteganyijwe ko izagera mu nzu zerekanirwamo sinema ku wa 19 Kamena 2026. Iyi tariki si impanuka , kuko izahurirana n'isabukuru y'imyaka 20 ishize Taylor Swift asohoye indirimbo ye ya mbere yitwa “Tim McGraw.”
Kwinjira kwa Taylor Swift muri uyu mushinga wa Pixar kwitezweho kurushaho kongera amatsiko abantu bafite yo kureba iyi filime. Ni ubwa mbere uyu muhanzikazi atanze indirimbo y'umwimerere muri uru ruhererekane rwa filime rumaze imyaka myinshi rukundwa n'ingeri zose z'abareba sinema ku isi.





Comments
No comments yet. Be the first to share a thought.