Muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika , muri Leta ya Texas , abanyeshuri bari mu birori byo kwishimira kurangiza amashuri yisumbuye bagabweho igitero n'umuntu witwaje imbunda akomeretsa abagera ku icyenda. Ibi byabaye mu ijoro ryo ku Cyumweru,mu Majyaraguru ya Jasper , aho abanyeshuri bari mu kigero cy'imyaka 15 na 19 bagabweho igitero n'umuntu witwaje imbunda abarasaho nyuma ariruka. Amakuru dukesha ABC News aravuga ko icyo kirori cyari cyitabiriwe n'abantu 250. Abakomeretse bajyanywe ku bitaro bya Jasper Memorial Hospital, mu gihe abandi bajyanywe ku bitaro bya bya Christus St. Elizabeth biherere
Muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika , muri Leta ya Texas , abanyeshuri bari mu birori byo kwishimira kurangiza amashuri yisumbuye bagabweho igitero n'umuntu witwaje imbunda akomeretsa abagera ku icyenda.
Ibi byabaye mu ijoro ryo ku Cyumweru,mu Majyaraguru ya Jasper , aho abanyeshuri bari mu kigero cy'imyaka 15 na 19 bagabweho igitero n'umuntu witwaje imbunda abarasaho nyuma ariruka.
Amakuru dukesha ABC News aravuga ko icyo kirori cyari cyitabiriwe n'abantu 250. Abakomeretse bajyanywe ku bitaro bya Jasper Memorial Hospital, mu gihe abandi bajyanywe ku bitaro bya bya Christus St. Elizabeth biherereye Beaumont, kugira ngo bitabweho nk'uko ubuyobozi bwa Texas bwabitangaje.

Inzego z'umutekano zaramukiye ahabereye irasana
Umuyobozi wa Polisi mu gace yavuze ko “batangiye iperereza ndetse hakaba hari abantu bafashwe bari kubazwa.”





Comments
No comments yet. Be the first to share a thought.