Umuhanzi Nyarwanda The Ben agiye kongera guhura na Winnie Nwagi wo muri Uganda ku rubyiniro, ubwo bazaba bitabiriye igitaramo “Uganda Independence Party” kizabera i Munich mu Budage ku wa 10 Ukwakira 2026. Iki gitaramo kizabera muri Backstage Werk, aho The Ben na Winnie Nwagi bari mu bahanzi bategerejwe, hamwe n’abandi bahanzi n’abahanzi bakora umuziki wa DJ. Igitaramo kigamije kwizihiza umunsi w’Ubwigenge bwa Uganda no guhuza Abanya-Uganda n’abandi Banyafurika baba mu Budage. Nyuma y’iki gitaramo, The Ben azakomeza gahunda z’ibitaramo bye, mbere yo kongera kugaruka muri Uganda ku wa 30 Ukwa

Umuhanzi Nyarwanda The Ben agiye kongera guhura na Winnie Nwagi wo muri Uganda ku rubyiniro, ubwo bazaba bitabiriye igitaramo “Uganda Independence Party” kizabera i Munich mu Budage ku wa 10 Ukwakira 2026. Iki gitaramo kizabera muri Backstage Werk, aho The Ben na Winnie Nwagi bari mu bahanzi bategerejwe, hamwe n’abandi bahanzi n’abahanzi bakora umuziki wa DJ. Igitaramo kigamije kwizihiza umunsi w’Ubwigenge bwa Uganda no guhuza Abanya-Uganda n’abandi Banyafurika baba mu Budage. Nyuma y’iki gitaramo, The Ben azakomeza gahunda z’ibitaramo bye, mbere yo kongera kugaruka muri Uganda ku wa 30 Ukwakira 2026. Kuri iyo tariki, azahurira na Diamond Platnumz n’abandi bahanzi mu gitaramo cya Comedy Store kizabera kuri Lugogo Cricket Oval i Kampala. Iki gitaramo kiri mu byateguwe na Comedy Store Uganda.

A little more informed. A little more connected.