Ihuriro ry’Ubukungu mu Mutungo Kamere Isi iri kwihuta mu gihe gishingiye ku modoka zikoresha amashanyarazi n’udushya twa tekinoloji, bituma ibihugu byinshi byerekeza amaso ku mutungo kamere wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (DRC). Nyuma yo gutsindwa kw’ibiganiro ku bucukuzi bw’imiyege hagati ya Amerika n’Ubukraniya, Donald Trump wahoze ari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yerekeje amaso kuri DRC, igihugu gikungahaye ku mabuye y’agaciro n’imyunyungugu y’ingenzi ku isi. Iki si ikibazo cya politiki gusa, ahubwo ni urugamba rw’ubukungu rwerekana uko ibihugu bikomeye byirwanira

Ihuriro ry’Ubukungu mu Mutungo Kamere Isi iri kwihuta mu gihe gishingiye ku modoka zikoresha amashanyarazi n’udushya twa tekinoloji, bituma ibihugu byinshi byerekeza amaso ku mutungo kamere wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (DRC). Nyuma yo gutsindwa kw’ibiganiro ku bucukuzi bw’imiyege hagati ya Amerika n’Ubukraniya, Donald Trump wahoze ari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yerekeje amaso kuri DRC, igihugu gikungahaye ku mabuye y’agaciro n’imyunyungugu y’ingenzi ku isi. Iki si ikibazo cya politiki gusa, ahubwo ni urugamba rw’ubukungu rwerekana uko ibihugu bikomeye byirwanira ububasha ku mutungo wa Afurika, aho inyuma y’amagambo ya dipolomasi haba hihishe imbaraga z’ubukungu n’iterambere rishobora guhindura imiterere y’isi. Cobalt na Coltan: Umutungo Usigasira Icyerekezo cy’Isi Mu gihe imodoka zikoresha amashanyarazi n’ikoranabuhanga bigenda byihuta, cobalt na coltan birahinduka ibikoresho by’ingenzi. Cobalt ikoreshwa mu gukora batiri z’imodoka zikoresha amashanyarazi, mu gihe coltan ikoreshwa mu bikoresho by’ikoranabuhanga birimo telefone. DRC ni igihugu gifite 60% by’ububiko bwa cobalt ku isi, bikaba intandaro yo kuba ibihugu nka Amerika n’Ubushinwa birushanya kuyihigarurira. Mu gihe Ubushinwa bumaze imyaka bwubaka imishinga ikomeye y’ubucukuzi muri DRC, Amerika irashaka gukuraho ubwo butware, ariko ihurizo rikomeye rikaba umutekano muke no kutizerwa kwa politiki muri Kongo. Politiki ya Trump: Uburyo Bushya bwo Kwigarurira Umutungo wa Afurika? Trump azwiho gushyira imbere inyungu za Amerika mu byemezo byose afata. Gahunda ye yo kwinjira mu bucukuzi bwa Kongo nayo irasa n’iyatekerejweho cyane, aho bivugwa ko ashaka kugena Massad Boulos, umukwe we, nk’uhagarariye Amerika mu biganiro by’amahoro muri Kongo. Ariko se koko iyi gahunda igamije amahoro cyangwa ni uburyo bwo kwigarurira umutungo? Hazubahirizwa uburenganzira bw’abakozi n’imitunganyirize idahungabanya ibidukikije, cyangwa se inyungu za politiki n’ubukungu nizo zizashyirwa imbere? Mu gice cy’Uburasirazuba bwa Kongo, inyeshyamba za M23 zifite ijambo rikomeye, ibintu bitakorohera igihugu icyo aricyo cyose kuhacukura amabuye yagaciro Mu gihe abategetsi b’ibihugu bikomeye baharanira inyungu zabo muri Kongo, abaturage b’iki gihugu bakomeje kubabara. Abana ibihumbi n’abakozi bahembwa intica ntikize bakomeje kugorwa n’ubucukuzi bw’imyunyungugu, mu gihe umutungo wabo ukoreshwa mu nyungu z’amahanga. Iki kibazo ni ingenzi cyane kuri Trump niba ashaka kwerekana ko politiki ye itandukanye n’iy’abamubanjirije. Aramutse ashyize imbere guteza imbere abaturage ba Kongo, byatanga icyizere ko Amerika ishaka ubufatanye burambye aho kwikubira umutungo gusa. Ubwitabire bwa Trump muri Kongo burerekana ko Afurika igikomeje kuba isoko y’inyungu ku banyamahanga. Ariko ibi bigomba guhinduka. Ibihugu bya Afurika bigomba gushyira imbere inyungu zabyo no kwishakira ibisubizo mu micungire y’umutungo wabyo. Iyo imyanzuro ifatwa ikurikije inyungu z’abaturage, ibihugu nka DRC bishobora gutera imbere. Ariko iyo politiki y’amahanga ikomeje kuganza iterambere, intambara, ruswa, n’ubusahuzi birakomeza kwiharira umugabane wa Afurika. Uyu ni umwanya wa Afurika wo guhitamo gukorana n’amahanga mu buryo burambye kandi bushingiye ku bwubahane, aho inyungu z’abaturage zishyirwa imbere kuruta iz’abanyapolitiki b’ibihugu bikomeye. Umwana : Ras Banamungu

A little more informed. A little more connected.